RUHAGOYACU.com

Neymar yatsinze bwa mbere akinira PSG- Amafoto

Nyuma yo kubona ibyangombwa bimwemerera gukina muri shampiyona y’u Bufaransa mu mpera z’iki Cyumweru; rutahizamu w’umunya-Brazil uherutse kugurwa miliyoni 198 z’ama-pound; Neymar yakinnye umukino wa mbere anafasha ikipe ye ya PSG gutsinda Guingamp ibitego 3-0.

Wari umukino wa mbere wa Neymar wasibye umukino ufungura shampiyona PSG yatsinzemo Amiens ibitego 2-0 kuwa Gatandatu ushize dore ko ibyangombwa bye byatanzwe kuva muri Espagne ku wa Gatanu.

Ibitego byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino; aho Jordan Ikoko yabanje kwitsinda ku munota wa 52, mbere y’uko Edinson Cavani atsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota 10 ku mupira wa Neymar, uyu na we aza kwishyura Neymar atsinda agashinguracumu ku munota wa 82 w’umukino.

Edinson Cavani yatsindiye PSG igitego cya 2Edinson Cavani yatsindiye PSG igitego cya 2
Neymar yigaragaje cyane muri uyu mukinoNeymar yigaragaje cyane muri uyu mukino

Neymar atsindiye PSG ku mukino we wa mbereNeymar atsindiye PSG ku mukino we wa mbere

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba PSGByari ibyishimo ku bakinnyi ba PSG
Neymar ashimirwa na mugenzi we wo muri Brazil, akaba na kapiteni wa PSG; Thiago SilvaNeymar ashimirwa na mugenzi we wo muri Brazil, akaba na kapiteni wa PSG; Thiago Silva
Neymar asaba penaliti ariko umusifuzi aramuhakaniraNeymar asaba penaliti ariko umusifuzi aramuhakanira

Guingamp: Johnsson, Ikoko, Kerbrat, Sorbon, Braga Rebocho, Deaux, Didot (Thuram 79), Camara (Phiri 71), Salibur, Coco (Blas 80), Briand.

Abasimbura batakoreshejwe: Diallo, Caillard, Eboa Eboa, Giresse

PSG: Areola, Dani Alves, Marquinhos, Thiago Silva, Kurzawa, Verratti (Pastore 80), Motta, Rabiot (Matuidi 87), Di Maria, Cavani, Neymar

Abasimbura batakoreshejwe: Trapp, Kimpembe, Meunier, Ganchinho Guedes, Nkunku

Umunsi wa 2 wa Ligue 1 y’Abafaransa

Kuwa Gatanu

  • Nice 1 - 2 Troyes
  • Rennes 1 - 2 Lyon

Kuwa Gatandatu

  • Nantes 0 - 1 Marseille
  • Amiens 0 - 2 Angers
  • Bordeaux 2 - 0 Metz
  • Caen 0 - 1 Saint-Etienne
  • Toulouse 1 - 0 Montpellier

Ku Cyumweru:

  • Strasbourg 3 - 0 Lille
  • Dijon 1 - 4 Monaco
  • Guingamp 0 - 3 Paris Saint Germain

Uko amakipe akurikirana ku munsi wa 2Uko amakipe akurikirana ku munsi wa 2

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. twesigye bakayoko

    Kuya 14-08-2017 saa 14:07'

    waooooo neymal abirimo neza ndi gatuna kbx ndabemera muri abambere kutugeza aho amakuru yizewe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru