RUHAGOYACU.com

Ramos yafashije Zidane na Real Madrid gushyiraho umuhigo mushya

Igitego cya Sergio Ramos mu minota ya nyuma y’inyongera, cyafashije ikipe ya Real Madrid gutsnda Deportivo de la Coruna ibitego 3-2, bageza imikino 35 badatsindwa.

Real Madrid yari yafunguye amazamu ku munota wa 50 ku gitego yatsindiwe na Alvaro Moratta yaje gutsindw aibitego bibiri na Joselu ku munota wa 63 n’uwa 65.

Byasabye ikipe ya Zidane yari yiganjemo abakinnyi bakiri bato gutegereza umunota wa 85 ngo bishyurirwe na Mariano Mejia mu gihe Ramos yatsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.

Ramos yatsindiye Real Madrid mu minota y'inyongera...Ramos yatsindiye Real Madrid mu minota y’inyongera...

Gareth Bale uri mu mvune, na we yashimiye bagenzi be bitwaye neza, barimo na Ramos..Gareth Bale uri mu mvune, na we yashimiye bagenzi be bitwaye neza, barimo na Ramos..

Real Madrid ikaba yuzuzaga imikino 35 idatsindwa, aho yatambutse ku muhigo yari ifite wo kumara imikino 34 idatsindwa ubwo yatozwaga n’umuholandi Leo Beenhakker mu 1988-89.

Muri iyi mikino 35, Real yatsinzemo 26, inganya 9 mu gihe 11 batinjijwemo igitego. Yinjije ibitego 98 birimo 21 bya Cristiano Ronaldo, itsindwa 35.

Kugeza ubu iyi kipe itozwa na Zinedine Zidane iyoboye shampiyona n’amanota 31 mu mikino 15, amanota atandatu imbere ya Barcelone yo yatsinze Osasuna ibitego 3-0 birimo bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Luis Suarez.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nsabimana muhamd

    Kuya 16-01-2017 saa 15:27'

    amaholoyimana icyifuzonukomwashyilaho videy yigitegomulakoze

  2. saba ramos

    Kuya 13-12-2016 saa 04:42'

    Ahubwo rero niba utabizi gutsinda ku munota wa nyuma bigaragaza ko ufite intego y’icyo ushaka ntucike intege! Wowe rero uvuga ngo Zidane ni umuswa ugomba kuba utajya ureba umupira ngo urebe impinduka yakoze. Ubwo nyine uri umufana wa Barcelone! Ngo Atletico! Uzi amanota zirushanwa se ubwo!

  3. murenzi

    Kuya 12-12-2016 saa 02:09'

    umwanzi agucira icyobo Imana igucira icyanzu

  4. FANA

    Kuya 11-12-2016 saa 16:57'

    Zidane nunuswa kuko Real ntago iragaragaza ingufu zihamye ntabwo muri LA Liga wamara season 1 unganya inshuro 11 ngo utware Championa mugihe Atletico na Barca nazo zikuri kugitsi ziriya tsinzi tuzita MANA mfasha.Umunota wanyuma muri Ch .league muri El clasico muri Champions ubwose urumva bizahoraho ntago izagera mukwa 2 ikiyoboye Champions dore aho ndi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru