RUHAGOYACU.com

Real Madrid izabanza kwakira Barcelone muri El Clasico

Akanama gashinzwe gutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne, La Liga, kemeje ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino 2017/18 izatangira hagati ya tariki ya 18 na 21 z’ukwezi gutaha kwa Kanama.

Mu biba byitezwe na benshi iyo gahunda y’imikino igiye hanze, harimo kumenya igihe amakipe abiri ahora ahanganye muri iki gihugu; Barcelone na Real Madrid azahurira.

El Clasico, umukino uhuza amakipe yombi, uwa mbere uzakirwa na Real Madrid biri kuwa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, ku munsi wa 17 wa shampiyona, ubere kuri Santiago Bernabeu n’ubwo iyi tariki ishobora guhindurwa bitewe n’uko Real Madrid izitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’amakipe biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Ukuboza.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi, uzabera ku kibuga cya FC Barcelone tariki ya 6 Gicurasi 2018 i Camp Nou, bizaba ari ku munsi wa 36 wa shampiyona.

Real Madrid ifite igikombe cya shampiyona, izatangira iy’umwaka utaha isura Deportivo La Coruna mu mpera z’icyumweru hagati ya 18 na 21 z’ukwezi gutaha mu gihe umukino wa mbere wa shampiyona ku ikipe izaba itozwa na Ernesto Valverde (Barcelone) bazakirira mu rugo ikipe ya Real Betis.

Amakipe ya Atletico Madrid na Villarreal ari kuvugurura stades zayo, azatangira shampiyona akinira imikino ibiri ibanza hanze kugira ngo abanze atunganye ibitarangira mu gihe ku munsi wa 20 n’uwa 21 wa shampiyona, bazakinira mu rugo.

Uko amakipe azahura ku munsi ufungura shampiyona ya Espagne

  • Athletic Bilbao v Getafe
  • Barcelona v Real Betis
  • Celta Vigo v Real Sociedad
  • Deportivo La Coruna v Real Madrid
  • Girona v Atletico Madrid
  • Leganes v Alaves
  • Malaga v Eibar
  • Sevilla v Espanyol
  • Valencia v Las Palmas
  • Villarreal v Levante
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BARCA

    Kuya 25-07-2017 saa 09:44'

    Nibisanzwe nugutsinda Real Abayikunda mwitegure yuko Zidane nawe muzamugaya kudashobora Barca Aller 3-0 na Retour 2-0 Ngayo nguko Muzabibona yuko Itajya itubasha

  2. warege batazira felus i za

    Kuya 22-07-2017 saa 10:13'

    Turabiteze badutebeye turi mwirungu.

  3. JAPHET

    Kuya 22-07-2017 saa 09:59'

    REAL MADRID BAZAYIKUBITA IBITEGO BI4 KUMWUKA.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru