RUHAGOYACU.com

Real Madrid yihanije Celta Vigo, isatira gutwara igikombe cya shampiyona ya Espagne

Ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo n’ibindi birimo icya Karim Benzema na Toni Kroos bifashije ikipe ya Real Madrid gutera intabwe igana ku gikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, ni nyuma yo gutsinda Celta Vigo bayisanze iwayo ku bitego 4-1.

Real Madrid yatanze Celta Vigo kwinjira mu mukino ndetse yashakaga gutsinda hakiri kaze, biza kuyihira ku munota wa 10 w’umukino, ubwo ku mupira wari uzamukanwe na Isco, Ronaldo yaje gucenga myugariro wa Celta Vigo, atera ishoti mu izamu, umunyezamu ntiyamenya uko bigenze.

Celta Vigo yabaye nk’ikangutse, itangira gusatira Real Madrid, ishaka kwishyura igitego yatsinzwe, ariko uburyo bwabonywe n’abakinnyi bayo barimo Iago Aspas, Pione Sisto na Daniel Wass ntibwagira icyo butanga.

Ku munota wa 48, Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri cya Madrid ku kazi gakomeye ka Isco, bigabanya igitutu Real yashyirwagaho na Celta Vigo yakoraga amakosa menshi, ibi byaje no kubaviramo guhabwa ikarita itukura kwa Iago Aspas ku munota wa 62 w’umukino, hari nyuma yo kwigisha mu rubuga rw’amahina, agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

John Guidetti yatsindiye Celta Vigo igitego rukumbi babonye muri uyu mukino ku munota wa 69, bagira icyizere cyo kugaruka mu mukino, ariko ibi ntibyatinze kuko Karim Benzema ku mupira yahawe na Marcelo yaje gutsinda igitego cya gatatu, naho Toni Kroos atsinda icya kane ku munota wa 88, bishimangira intsinzi ya Real Madrid ku bitego 4-1.

Gutsinda uyu mukino bikaba bifashije Real Madrid gusiga Barcelone amanota atatu mugihe amakipe yombi yanganyaga amanota 87 mbere y’uyu mukino w’ikirarane.

Amakipe yombi akaba asigaje umukino umwe muri shampiyona ya Espagne izasozwa mu mpera z’iki cyumweru, aho Real Madrid izajya ku kibuga cya Malaga mu gihe Barcelone izaba yakira Eibar kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 18-05-2017 saa 11:32'

    Uyu mwaka urandyoheye kweli kweli "Rayon, Chelsea,Bayern m,Real Madrid" nange nkoze amateka kbs.!

  2. knc

    Kuya 18-05-2017 saa 11:31'

    Uyu mwaka urandyoheye kweli kweli "Rayon, Chelsea,Bayern m,Real Madrid" nange nkoze amateka kbs.!

  3. Denny

    Kuya 18-05-2017 saa 06:51'

    Real madrid izatwara ibikombe bibiri [2]muruyumwa wimikino


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru