RUHAGOYACU.com

Real Madrid yishyuye Barcelone ku munota wa nyuma, ikomeza kuyobora shampiyona

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Sergio Ramos, gifashije ikipe ya Real Madrid gukura inota ku kibuga cya Barcelone, banganya 1-1.

Muri uyu mukino w’umunsi wa cumi na kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, amakipe yombi yatangiye asatirana, ariko Real Madrid yakinnye neza mu gice cya mbere kitabonetsemo uburyo bukomeye uretse uburyo bwabonetse kuri Ronaldo na Neymar, ariko ntbugire icyo butanga.

Barcelone yabonye amahirwe yo gutsinda igitego, ariko Neymar nayo ntiyayabyaza umusaruro.

Kuri coup-franc yatewe na Neymar, Luis Suarez yatsindiye Barcelone nyuma yaho umupira wari ukozweho na Varane, hari ku munoa wa 53 w’umukino.

Suarez yishimira igitego cya BarceloneSuarez yishimira igitego cya Barcelone

Barcelone yinjije mu kibuga Iniesta yasatiriye bikomeye ishaka igitego cya kabiri, ariko uburyo bukomeye yabonye burimo ubwa Lionel Messi, umupira uca ku ruhande gato rw’izamu mu gihe Neymar umupira yawuteye hejuru gato.

Real Madrid na yo yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, byabasabye gutegereza umunota wa mbere muri itatu y’inyongera, itsindwa na Ramos n’umutwe, hari ku ikosa ryahanwe na Modric.

Ramos yishyuye mu nyongeraRamos yishyuye mu nyongera

Barcelone yakabaye yabonye igitego cya kabiri, ariko umupira wari utewe na Sergi Roberto mu izamu ryambaye ubusa, ukurwamo na Casemiro n’umutwe ku murongo, umukino urangira banganya 1-1.

Real Madrid ikaba ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 34, mu gihe Barcelone ifite amanota 28.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kasimu

    Kuya 26-03-2017 saa 23:08'

    akiserinimugeramuriesipanyimuzabwireamakuruya baliseron

  2. sammy

    Kuya 15-12-2016 saa 01:43'

    amahoro real weeeeeeeeee

  3. KNC

    Kuya 5-12-2016 saa 08:51'

    Bon qualite ,ku muntu wo gutwara igikombe!

  4. RAZAQ

    Kuya 3-12-2016 saa 16:31'

    Igisambo kirancitse Real weeee? Ugira amahirwe kabisa byari 4-1 iyo nkufatisha sawa sawa igendere nahubutaha iwanyu niho nzagu kosorera nkubushize 4-0


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru