RUHAGOYACU.com

Ronaldo yatsinze hat-trick ya mbere, Real bageza 26 badatsindwa, Barcelone na Atletico zitwara neza

Cristiano Ronaldo yaraye afashije ikipe ye ya Real Madrid kugera ku mukino wa 26 wikurikiranya badatsindwa, aho yatsinze ibitego mu mukino batsinzemo Alaves 4-1 kuri uyu wa Gatandatu, bayisanze iwayo.

Ronaldo wahushije penaliti yari kuvamo igitego cya gatatu ku ruhande rwe n’uwa Real Madrid mu gice cya kabiri cy’umukino, yatsinze igitego cya kane ku ruhande rwa Real mu minota ya nyuma, hari nyuma yuko Alvaro Moratta atsinda icya gatatu.

Iyi hat-trick (ibitego bitatu mu mukino umwe) ni yo yambere Cristiano Ronaldo abashije gutsinda muri uyu mwaka w’imikino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne igeze ku munsi wayo wa 10, aho iyobowe na Real Madrid n’amanota 24.

Barcelone ikaba ari ya kabiri n’amanota 22 nyuma yo gutsinda Granada 1-0 cyatsinzwe na Rafinha muri uyu mukino na wo wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Atletico Madrid ikaba yatsinze Malaga 4-2, birimo bibiri bya Yannick Carrasco na Kevin Gameiro, ifata umwanya wa gatatu, aho inganya amanota 21 na Seville ya kane, iyi yasubiye inyuma dore ko yanganyije na Sporting Gijon 1-1.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kaka

    Kuya 31-10-2016 saa 10:03'

    4ever and ever go cr7

  2. Mayeli

    Kuya 30-10-2016 saa 06:45'

    Barondor Niwe Uyikwiye Ntwundi Igifaru CR7 Oyeeeeeeeeeeeeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru