RUHAGOYACU.com

Topolcany idafite Iranzi, yatakaje amanota 3

Ikipe ya TOPOĽČANY yo mu cyiciro cya 3 mu gihugu cya Slovakia, ikinamo abanyarwanda 3, ntago byayigendekeye neza mu mpera z’iki cyumweru, kuko yaje gutakaza amanota 3.

Iyi kipe yakinaga uyu mukino idafite Iranzi Jean Claude, ugitegereje ko ibyangombwa bye biboneka, akaba yasubira mu gihugu cya Slovakia.

Iyi kipe ikinamo abandi banyarwanda 2, Omborenga Fitina na Kalisa Rachid, yaje gutsindwa igitego 1-0 ikina n’ikipe yitwa ZLATÉ MORAVCE-VRABLÉ.

Umukino uko warangiyeUmukino uko warangiye

Uku gutakaza amanota 3 kuri iyi kipe yari imaze imikino 5 idatsindwa, kwatumye isigara gato, ku rutonde rw’agateganyo rw’iyi shampiyona, kuri ubu ikaba iri kubarizwa ku mwanya wa 4 n’amanota 29, irarushwa amanota 7 n’ikipe iri ku mwanya wa 1.

Iyi kipe yatakaje umwanya 1 ku rutonde rw'agateganyoIyi kipe yatakaje umwanya 1 ku rutonde rw’agateganyo

Jean Claude Iranzi, nta gihindutse, akaba agomba kwerekeza muri Slovakia muri iki cyumweru, akajya gufatanya na bagenzi be, kurangiza imikino y’icyiciro kibanza cya shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalisa

    Kuya 31-10-2016 saa 05:37'

    Ariko hitamo ushobora kuba uru mukozi wa Camarade!!! Nakurikiranye ibyo wandika byigaho neza nsanga ubihemberwa!!! Hitamo rero uri njiji Iranzi ntabyangonbwa arabona ntibizanagutangaze asubiyeyo umwaka ushize naho iyo copie yibyangonbwa uvuga ufite urimo gutera Iranzi agahinda sha hitamo weee

  2. Hitamo

    Kuya 31-10-2016 saa 01:41'

    Ngo ategereje ibyangombwa!!!!!!!
    Arko Jean Luc wagiye ubaza ukamenya amakuru neza ukareka guhimba ibinyoma bigamije izindi ndonke
    Le type yaje gukora ubukwe ibyangombwa yarabibonye ibyonkubwira ndabizi neza nushaka copy yabyo ubinsabe mbiguhe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru