RUHAGOYACU.com

Tottenham yabujije Chelsea gushyiraho agahigo gashya muri shampiyona y’Abongereza

Ibitego bibiri byatsinzwe na Dele Alli mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona waraye ubaye, byafashije ikipe ya Tottenham gutsinda Chesea ibitego 2-0.

Dele Alli yatsinze igitego cya mbere ku munota wambere w’ibiri y’inyongera yasozaga igice cya mbere, ni ku mupira watewe na Erkisen, Alli ashyiraho umutwe, umupira ujya mu nguni y’ibumoso bw’izamu rya Thiaut Courtois, ntiyabasha kuwukoraho.

Nyuma yo kugaruka mu kibuga bavuye mu karuhuko, Chelsea yaje ishaka kwishyura, yatsinzwe igitego cya kabiri, nabwo gitsinzwe na Dele Alli ku munota wa 54 w’umukino, nabwo ku mupira wa Christian Eriksen, ndetse umukino aba ariko urangira.

Dele Alli yatsindiye Tottenham ibitego byombiDele Alli yatsindiye Tottenham ibitego byombi

Eden Hazard yabonye uburyo bubiri muri buri gice cy’umukino, ku ruhande rwa Chelsea, ariko ntacyo byigeze bifasha ikipe ye.

Chelsea ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 49, amanota atanu imbere ya Liverpool ya kabiri, iyo itsinda yari kugira imikino 14 yikurikiranya ya shampiyona, yose iyitsinda, ndetse yari guhita iba iya mbere imaze imikino myinshi yikurikiranya itsinda, dore ko mu 2001/02 na 2002/03, Arsenal nayo yamaze imikino 13 itsinda.

Chelsea ikomeje kuyobora shampiyona nubwo yatsinzweChelsea ikomeje kuyobora shampiyona nubwo yatsinzwe

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru