RUHAGOYACU.com

West Bromwich yihanangirije Arsenal, Indege zizenguruka ku kibuga basaba ko Wenger yirukanwa

Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’Abongereza ’’Premier League’’ usize ikipe ya Arsenal yandagajwe na West Bromwich Albion iyitsinda ibitego 3-1 bishyira Arsenal ku mwanya wa gatanu, abafana bazamura ibyapa bisabira umutoza Arsene Wenger kwirukanwa.

Arseanal yatunguriwe kuri The Hawthorns, ikibuga cy’ikipe ya West Bromwich, ihatsindirwa ibitego bitatu kuri kimwe imbere y’abafana barenga ibihumbi makumyabiri na bine barebye uyu mukino. West Bromwich niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego Craig Dawson yatsindishije umutwe ku munota wa cumi na kabiri (12), cyaje kwishyurwa na Alexis Sanchez nyuma y’iminota itatu gusa, binatuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, aho Arsenal yanabuze umuzamu Petr Cech wavunitse, asimburwa na Ospina.

Craig Dawson yatsinze Arsenal ibitego 2Craig Dawson yatsinze Arsenal ibitego 2

Igice cya kabiri, ikipe ya West Bromwich Albion yari iri hejuru cyane ugereranije n’uburyo Arsenal yakinaga, byaje no gutuma Hal Robson-Kanu abona igitego cya kabiri ku ruhande rw’ikipe ya west Bromwich ku munota wa 55 gusa, hari ku mupira we wa kabiri yari afasheho nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye.

Arsenal itahiriwe n’igice cya kabiri cy’umukino yaje kongera gutsindwa ikindi gitego ku munota wa mirongo irindwi na gatanu w’umukino cyatsinzwe neza na Craig Dawson watsindaga igitego cye kabiri muri uyu mukino.

Umukino waje kurangira Arsenal itsinzwe ibitego 3-1 biyishyira ku mwanya gatanu n’amanota mirongo itanu (50), amanota atanu inyuma y’ikipe ya kane n’ubwo bafite ikirarane, abafana bazamura ibitambaro n’ibyapa basabira Arsene Wenger gusezererwa nyuma y’imyaka igera kuri 13 adahesha iyi kipe igikombe cya Shampiyona bakaba n’ibyishimo barabibuze.

Arsenal iragenda yitarura amakipe 4 yambereArsenal iragenda yitarura amakipe 4 yambere

Uretse ibi byaba, kuri Hawthorns, ikibuga cya West Bromwich Albion, hagaragaye indege imwe yamagana umutoza Wenger ndetse n’iyindi yamagana umuyobozi wa Arsenal mu gihe kandi abafana banakomereye, bakavugiriza induru umutoza Wenger ubwo yasimbuzaga Alexis Sanchez habura iminota 12 ngo umukino urangire.

Mu kirere, abafana bamwe bamaganye Wenger na Boss wa ArsenalMu kirere, abafana bamwe bamaganye Wenger na Boss wa Arsenal

Umunsi wa 29 wa shampiyona y’Abongereza:

Kuwa Gatandatu:

  • West Bromwich Albion 3 - 1 Arsenal
  • Crystal Palace 1 - 0 Watford
  • Everton 4 - 0 Hull City
  • Stoke City 1 - 2 Chelsea
  • Sunderland 0 - 0 Burnley
  • West Ham United 2 - 3 Leicester City
  • AFC Bournemouth 2 - 0 Swansea City

Ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017

  • 14:00 Middlesbrough ? - ? Manchester United
  • 16:15 Tottenham Hotspur ? - ? Southampton
  • 18:30 Manchester City ? - ? Liverpool
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkurunziza emmanuel

    Kuya 18-03-2017 saa 21:00'

    mbona arsenal ikomeye nibakomereza ho kbs bazajye mucyakabiri

  2. Uwirungiyimana jean claude

    Kuya 18-03-2017 saa 16:01'

    Njye icyo nabagiraho inama mwe banyiri iki kinyamakuru ni uko mwashakisha uko wall yanyu yajya igaragaza inyuguti nini kuko iyi ufunguye website ubina ari utuntu duto cyane rwose. Murakoze!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru