RUHAGOYACU.com

Abakinnyi bashobora guhindura amakipe ku munota wa nyuma

Ni umunsi umwe n’amasaha abarirwa ku ntoki abura ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’u Burayi rifunge. Amakipe menshi yamaze kwiyubaka mu gihe kandi hari abakinnyi benshi, ibyabo bitarasobanuka kugeza magingo aya ku buryo bashobora gutungurana bagurwa ku munota wa nyuma.

Ese Isoko ry’igura n’igurisha rirafunga ryari?

Mu bihugu nk’u Bwongereza, Ecquose, Ubufaransa, n’Ubutaliyani; isoko ry’igura n’igurisha rizafunga kuri uyu wa Kane Saa Tanu z’ijoro (23:00) bizaba ari Saa Sita z’ijoro za Kigali.

Mu Budage ho bazafunga kare mu gihe muri Espagne bo isoko ryabo rizafunga saa Sita z’ijoro, bizaba ari saa Saba z’ijoro za Kigali, tariki ya 1 Nzeli.

Diego Costa

Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea wamaze kubwirwa n’umutoza Antonio Conte ko atakimukeneye, ashobora kuza kugurwa na Atletico Madrid yaje avuyemo mu 2014, agatangwaho miliyoni 40 z’ama-pound, ariko akabanza gutizwa kuko iyi kipe yo muri Espagne ubu itemerewe kugura keretse mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Virgil van Dijk

Myugariro w’ikipe ya Southampton akomeje kwifuzwa na Liverpool ishaka gukomeza ubwugarizi bwayo mu gihe izaba ikina amarushanwa atandukanye muri uyu mwaka w’imikino.

Southampton yakomeje kunangira, ivuga ko itamugurisha mu gihe n’amakipe ya Chelsea na Manchester City yagaraje ko amwifuza.

Philippe Coutinho

N’ubwo bisa n’ibigoye uyu munya-Brazil ukinira Liverpool yakwerekeza muri Espagne, FC Barcelone ishobora gutungura yishyura akayabo. Mu yo Barcelone yari yatanze Liverpool ikayanga, aheruka ni miliyoni 114 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi ntarakinira Liverpool muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune mu gihe kuri ubu abarizwa mu ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse yakoze imyitozo.

Ross Barkley

Amakipe ya Chelsea na Tottenham akomeje kwifuza uyu mukinnyi wo hagati mu ikipe ya Everton yanze miliyoni 25 z’ama-pound yari yatanzwe na Spurs.

Barkley usigaje amasezerano y’umwaka umwe ashobora gutangwa na Everton nyuma yo kugura Sigurdsson wa Swansea City kuri miliyoni 45 z’ama-pound.

Alex Oxlade-Chamberlain

Oxlade-Chamberlain wanze kwerekeza muri Chelsea yifuzaga gutanga miliyoni 35 z’ama-pound kuri uyu mukinnyi wa Arsenal, ashaka kujya muri Liverpool ndetse nayo yagaragaje ubushake bwo kumugura.

Uyu mukinnyi akaba ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano mu ikipe ya Arsenal.

Thomas Lemar

Nyuma yo gushakishwa n’amakipe nka Arsenal n’ikipe ya Tottenham, uyu musore w’umufaransa ukinira AS Monaco, amahirwe yo kuba yakwerekeza mu Bwongereza si menshi, nubwo bivugwa ko ikipe ya Liverpool imwifuza, ariko Monaco ikabaca miliyoni74 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi ari mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, aho umutoza Didier Deschamps yanze ko ajya kurangizanya n’amakipe amushaka mu gihe bivugwa ko yabisikana na Divock Origi.

Kylian Mbappe

Birasa n’ibyamaze kurangira, nyuma yo kwibikaho Neymar kuri miliyoni 200 z’ama-pound, Paris Saint-Germain irifuza ko AS Monaco iyitiza Kylian Mbappe ubundi bakazamugura kuri miliyoni 116 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi yagiye yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Real Madrid na Manchester City ndetse bikavugwa ko na Arsene Wenger yifuzaga kuzana uyu mufaransa mwene wabo.

Alexis Sanchez

Manchester City ishobora gutungurana igura Alexis Sanchez ku munota wa nyuma.

Iyi kipe yari yatanze miliyoni 50 z’ama-pound muri Arsenal ishaka uyu mukinnyi, barayanga kuko bifuza arenga miliyoni 70 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi bivugwa ko atagishaka kuguma muri Arsenal, ashobora kujya muri Citizens dore ko mu minsi ishize, umutoza Pep Guardiola yavuze ko yifuza umukinnyi umenyereye Premier League.

Serge Aurier

Uyu myugariro w’iburyo ukomoka muri Cote d’Ivoire, ikipe ya Tottenham irifuza kumugura ndetse n’ikipe ya PSG irifuza kumugurisha kuri miliyoni 23 z’ama-pound, agasinya imyaka itanu.

Ivan Perisic

Amahirwe menshi ni uko aza kuguma mu ikipe ye ya Inter Milan nyuma yaho Manchester United yanze kwishyura ibyo yasabwaga n’iyi kipe yo mu Butaliyani.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira izamu, yifuzwaga cyane n’umutoza Jose Mourinho ariko kongera gusinyisha Zlatan Ibrahimoc bishobora gutuma atayerekezamo.

Raheem Sterling

Biragoye ko ikipe ya Manchester City yatanga Raheem Sterling, umwe mu bakinnyi bari kuyifasha cyane muri iyi minsi, ariko bivugwa ko bitewe n’uburyo bakeneyemo Alexis Sanchez wa Arsenal, uyu mukinnyi bashobora kumutanga bongeyeho amafaranga, bakabona uyu munya-Chile.

Fernando Llorente

Ikipe ya Chelsea yagiranye ibiganiro na Swansea City, aho yifuza kugura umukinnyi wayo Fernando Llorente.

Umutoza Paul Clement wa Swansea, avuga ko atiteguye gutakaza uyu rutahizamu mu gihe bashobora kumugurisha, agasimburwa na Wilfried Bony.

Shkodran Mustafi

Arsenal na yo ifite ubushake bwo kugurisha uyu myugariro w’umudage uyimazemo amezi 12 gusa, nyuma yo gutangwaho miliyoni 35 z’ama-pound.
Amakipe yo mu Butaliyani, arimo Inter Milan yifuza kumutizwa, agatanga miliyoni 4.6 z’ama-pound ku mwaka mu gihe kandi na Juventus yifuza uyu mukinnyi.

Danny Drinkwater

Uyu mwongereza ukinira ikipe ya Leicester City yamaze kuyisaba kumurekura, akigendera. Chelsea yagaragaje ko imwifuza aho iri kumutangaho miliyoni 35 z’ama-pound mu gihe Leicester City bifuza agera kuri miliyoni 40.

Mamadou Sakho

Nyuma yo kumutizwa mu gice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka ushize, Crystal Palace ishobora kwishyura Liverpool miliyoni 30 z’ama-pound ikegukana umufaransa Mamadou Sakho.

Andi makipe yifuza uyu mukinnyi ni Leicester City na West Bromwich Albion.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru