RUHAGOYACU.com

AFC Tubize ya Salomon yafashe umwanya wa 4, nyuma yo gutsinda Rooserale

Ikipe ya AFC Tubize yo mu Bbiligi ikinamo umunyarwanda Salomon Nirisarike, yitwaye neza muri shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, itsinda umukino yauragamo na Roeselare, ku bitego 3-0.

Aya makipe yo mu cyiciro cya 2, arimo arakina imikino isoza icyiciro gisanzwe cya shampiyona, agatangira imikino ya play offs, ari nayo izerekana ikipe zigomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Salomon yakinnye iminota 90 y'uyu mukinoSalomon yakinnye iminota 90 y’uyu mukino

Kuri iki cyumweru Salomon Nirisarike na bagenzi be bitwaye neza, batsinda ikipe ya Roeselare ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona.

Megan Laurent yatsinze ibitego 2 mri uyu mukinoMegan Laurent yatsinze ibitego 2 mri uyu mukino

Uyu mukino Salomon Nirisarike yawukinnye wose iminota 90. Akaba yabwiye RuhagoYacu ko amaze kumera neza nyuma y’igihe yaravunitse, ubu yiteguye gufasha ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

AFC Tubize yari imaze iminsi itorohewe n’imikino ya shampiyona, imaze imikino 2 iheruka ikaba itatsindaga.

Uko amakipe akurikiranaUko amakipe akurikirana

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru