RUHAGOYACU.com

Alexis Sanchez ntari muri 25 Arsenal yajyanye muri Australia n’u Bushinwa

Ikipe ya Arsenal yamaze kwerekeza muri Australia, ivuye mu Bwongereza, aho igiye kwitegura umwaka utaha w’imikino hamwe n’abakinnyi 25 batarimo Alexis Sanchez.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Chile akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Manchester City na Bayern Munich, gusa akaba amaze icyumweru kimwe avuye mu gikombe mpuzamigabane kimwe na Shkodran Mustafi ukinira u Budage.

Hector Bellerin, Calum Chambers na Rob Holding bari mu gikombe cy’u Burayi na bo basigaye, kimwe na Kieran Gibbs, Mathieu Debuchy, Carl Jenkinson, Lucas Perez, wongeyeho n’umunyezamu Wojciech Szczesny na bo batagiye, aho bivugwa ko bamwe bashobora kuva muri iyi kipe.

Sead Kolasinac na Alexandre Lacazette baherutse kugurwa n’iyi kipe bari muri 25 bahagurukanye nayo mu Bwongereza kuri iki Cyumweru.

Arsenal izamara ibyumweru bibiri hanze y’u Bwongereza mu mijyi ya Sydney (Australia), Shanghai na Beijing mu Bushinwa.

Iyi kipe, biteganyijwe ko igera i Sydney mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, aho Arsène Wenger araza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri ibi byumweru bibiri, Arsenal izakina imikino 4; ibiri muri Sydney, hamwe n’amakipe yaho; Sydney FC kuwa Kane tariki ya 13 Nyakanga na Western Sydney Wanderers kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga.

Nyuma yaho iyi kipe izerekeza mu Bushinwa, aho bazakina hamwe na Bayern Munich muri Shanghai, kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga, mbere yo kwerekeza i Beijing gukina na Chelsea tariki ya 22 Nyakanga, muri Bird’s Nest Stadium.

Abakinnyi 25 Arsenal yajyanye:

  1. Petr Cech (GK)
  2. Emi Martinez (GK)
  3. David Ospina (GK)
  4. Krystian Bielik
  5. Cohen Bramall
  6. Francis Coquelin
  7. Mohamed Elneny
  8. Olivier Giroud
  9. Alex Iwobi
  10. Sead Kolasinac
  11. Laurent Koscielny
  12. Alexandre Lacazette
  13. Ainsley Maitland-Niles
  14. Donyell Malen
  15. Per Mertesacker
  16. Nacho Monreal
  17. Reiss Nelson
  18. Eddie Nketiah
  19. Alex Oxlade-Chamberlain
  20. Mesut Ozil
  21. Aaron Ramsey
  22. Theo Walcott
  23. Danny Welbeck
  24. Joe Willock
  25. Granit Xhaka
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Einstein

    Kuya 10-07-2017 saa 21:43'

    Ningobwa suko yabyanze nibwo yatangira akaruhuko cyo kumwe na bandi babiri mutavuzeho nambere ubundi nibatatu batagiye

    1.S Mustafi
    2.H Berelini
    3. A Sanchez

    Abo Bose nibwo batangira kuruhuka Kko bari mumakipe yibihugu yabo

  2. Munyensanga Bosco

    Kuya 10-07-2017 saa 16:31'

    Ariko ntimuzi ko umuhungu wacu presison yayikoze muri kiriya gikombe mpuza migabane arananiwe kimwe na vidar nawe ashobora kutajyana na bayern.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru