RUHAGOYACU.com

Amafoto- Mbappe yerekanywe i Paris, akorana imyitozo na Neymar bayoboranye ubusatirizi buhenze ku Isi

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Paris Saint-Germain; Kylian Mbappe Lottin yeretswe abafana b’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, akora imyitozo ya mbere muri iyi kipe nyuma yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Kylian Mbappe yatijwe n’ikipe ya AS Monaco muri PSG, iyi izamugura miliyoni 166 z’ama-pound mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ukomoka mu Bufaransa, yahawe nimero 29 muri Paris Saint-Germain.

Hamwe na Neymar, umunya-Brazil iyi kipe iherutse kugura muri Barcelone, bazaba bayoboye ubusatirizi bwa PSG, ndetse nibwo busatirizi buhenze mu mateka ya ruhago ku Isi, ufashe miliyoni 198 zaguzwe Neymar kongeraho 166 za Mbappe, byose bingana na miliyoni 364 z’ama-pound.

Mbappe azakinira PSG umukino wa mbere kuwa Gatanu muri shampiyona ubwo bazaba bagiye ku kibuga cya Metz, mbere yo gukina Champions League kuwa Kabiri ku kibuga cya Celtic mu gihe umukino we wa mbere mu rugo, bazakina na Lyon tariki ya 17 uku kwezi.

Byari ibyishimo ku bakinnyi bashya ba PSGByari ibyishimo ku bakinnyi bashya ba PSG
Neymar na Mbappe basuhuzanyaNeymar na Mbappe basuhuzanya
Ubu nibwo busatirizi buhenze ku Isi =£364mUbu nibwo busatirizi buhenze ku Isi =£364m
Neymar na Mbappe bagize igihe kinini cyo kuganiraNeymar na Mbappe bagize igihe kinini cyo kuganira
PSG ikomeje kwitegura umukino wa 5 wa shampiyona bazasuramo MetzPSG ikomeje kwitegura umukino wa 5 wa shampiyona bazasuramo Metz
Aganira n'itangazamakuru, Mbappe yavuze ko Wenger bahuye ndetse byashobokaga kujya muri ArsenalAganira n’itangazamakuru, Mbappe yavuze ko Wenger bahuye ndetse byashobokaga kujya muri Arsenal
Kylian Mbappe yahawe nimero 29 muri PSGKylian Mbappe yahawe nimero 29 muri PSG
Se wa Mbappe (wa 2 iburyo) na murumuna we (wa 3 iburyo) bari bamuherekejeSe wa Mbappe (wa 2 iburyo) na murumuna we (wa 3 iburyo) bari bamuherekeje
Abafana benshi bari baje kwakira Mbappe i ParisAbafana benshi bari baje kwakira Mbappe i Paris

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru