RUHAGOYACU.com

Amafoto- Neymar na mushiki we mu bihumbi byizihije Umunsi w’Icyikango

Nyuma yo gufasha ikipe ye kwitwara neza, banyagira Anderlecht ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa kane w’amatsinda ya UEFA Champions League, bigahesha ikipe ye ya Paris Saint-Germain kugera muri 1/8, Neymar na mushiki we basohokanye hamwe na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bajya kwizihiza umunsi w’icyikango.

Halloween Day mu kinyarwanda umenyerewe nk’umunsi w’icyikango ni umunsi kandi abenshi mu bantu bambara za Mask zikanganye, ndetse bamwe bakambara imyambaro ifite umwihariko rimwe ikanga abantu. Abandi biyambika biteye ubwoba cyangwa nk’abamalayika.

Uyu munsi wizihizwa mu ijoro ryo kuwa 31 Ukwakira buri mwaka cyane mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, ibihugu by’Abongereza n’ahandi aho wakomotse ku myizerere ya kera ivuga ko kuri uyu munsi abapfuye bava mu bituro no mu mva zabo, bakaza ku Isi.

Umunsi mukuru wa Halowini, ubanziriza Umunsi w’Abatagatifu Bose, wakomotse mu baturage ba kera bo mu bwoko bw’Abaserite bari batuye mu Bwongereza no muri Irilande.

Neymar ukinira Paris Saint-Germain na mushiki we Santos Rafaella bari kumwe na bamwe mu bakinnyi ba Paris Saint-Germain bizihije uyu munsi nyuma y’umukino wa UEFA Champions League.

UEFA Champions League: PSG na Bayern zibimburiye izindi muri 1/8.

Neymar yagiye kwizihiza umunsi w'Icyikango nyuma yo gufasha PSG kugera muri 1/8Neymar yagiye kwizihiza umunsi w’Icyikango nyuma yo gufasha PSG kugera muri 1/8
Uyu mukinnyi wa PSG yari kumwe na mushiki we RafaellaUyu mukinnyi wa PSG yari kumwe na mushiki we Rafaella
Dani Alves hamwe na Neymar nyuma yo gutsinda AnderlechtDani Alves hamwe na Neymar nyuma yo gutsinda Anderlecht
Uretse Rafaella Santos , na Kevin Trapp ufatira PSG yari ahariUretse Rafaella Santos , na Kevin Trapp ufatira PSG yari ahari
Neymar yashyize hanze amafoto atandukanye bizihiza uyu munsiNeymar yashyize hanze amafoto atandukanye bizihiza uyu munsi

Andi mafoto agaragaza uko uyu munsi wizihijwe mu Bwongereza


















Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru