RUHAGOYACU.com

Amakipe ya West Brom na Everton yabonye abatoza bashya

Nyuma y’iminsi yari ishize nta batoza amakipe yombi afite; West Bromwich Albion na Everton zo muri Premier League, uyu munsi urarangira zombi zibonye abatoza bashya.

Alan Pardew yagizwe umutoza mushya wa West Bromwich Albion

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe ya West Bromwich Albion yemeje uwahoze ari umutoza wa Crystal Palace; Alan Pardew nk’umutoza mushya.

Alan Pardew ni we mutoza mushya wa West Bromwich AlbionAlan Pardew ni we mutoza mushya wa West Bromwich Albion

Iyi kipe ibonye umutoza mushya nyuma yo kwirukana Tony Pulis tariki ya 20 z’uku kwezi, aho yari amaze imikino 10 ya shampiyona adatsinda ndetse akabasiga mu murongo utukura.

Alan Pardew w’imyaka 56 nta kazi yari afite kuva yirukanwe na Palace mu Ukuboza kwa 2016, kuri ubu akaba yasinye amasezerano azamugeza mu mwaka w’imikino 2019-20. Uyu mugabo akaba abaye umutoza wa gatandatu w’iyi kipe ya West Brom kuva mu 2011.

WBA bamaze iminsi nabo batitwara nezaWBA bamaze iminsi nabo batitwara neza

Umukino we wa mbere azahura na Crystal Palace yamwirukanye, Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza saa 17:00 mu gihe bazakurikizaho amakipe ya Liverpool na Swansea mbere yo kwakira Manchester United mu mukino wa mbere w’uyu mutoza mu rugo.

Pardew azungirizwa na John Carver bakoranye muri Newcastle mu gihe Gary Megson wari wasigaranye ikipe ubwo Pulis yirukanwaga we agomba kuyivamo.

Tony Pulis yirukanwe na WBA Tony Pulis yirukanwe na WBA

Alan Pardew yatoje kandi andi makipe arimo; Reading, West Ham, Charlton na Southampton mu myaka 18 amaze mu butoza, ikinini yakoze ni ukugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup inshuro ebyiri.

Everton yemeje ko Sam Allardyce aba umutoza wayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Everton bwemeje ko Sam Allardyce w’imyaka 63 aza kuba umutoza wa Everton agasimbura Ronald Koeman wirukanwe mu kwezi gushize.

Sam Allardyce agiye gutoza Everton nyuma y'amezi atanu avuye muri PalaceSam Allardyce agiye gutoza Everton nyuma y’amezi atanu avuye muri Palace

David Unsworth ni we wari wasigaranye ikipe, ndetse araza gutoza iyi kipe ya 17 muri shampiyona mu mukino bafitanye na West Ham uyu munsi saa 22:00.

Allardyce wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, nta kazi yagiraga kuva yeguye ku mirimo ye muri Crystal Palace mu kwezi kwa gatanu.

Everton imaze iminsi ititwara nezaEverton imaze iminsi ititwara neza
David Unsworth ni we utoza umukino w'uyu munsiDavid Unsworth ni we utoza umukino w’uyu munsi

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru