RUHAGOYACU.com

Andres Iniesta yemeye gusoza ruhago ye nta yindi kipe akiniye

Kapiteni w’ikie ya FC Barcelone; Andres Iniesta yemeye kuguma mu ikipe yagezemo akiri muto, kugeza igihe azasoreza umupira w’amaguru.

Uyu mugabo w’imyaka 33 amaze gukinira FC Barcelone imikino 639- akaba uwa kabiri wayikiniye kenshi mu gihe amaze kuyitsindira ibitego 55.

Iniesta yageze muri Barcelone avuye muri academie yayo ya La Masia mu 1996 ubwo yari afite imyaka 12 gusa.

Andres Iniesta yemeye gusoza ruhago ye nta yindi kipe akiniye itari FC BarceloneAndres Iniesta yemeye gusoza ruhago ye nta yindi kipe akiniye itari FC Barcelone

Mu ukwakira 2002 nibwo yakinnye bwa mbere mu ikioe nkuru, iyi amaze guhesha ibikombe umunani bya shampiyona, na bine bya UEFA Champions League.

Andres Iniesta ni kapiteni wa FC Barcelone kuva mu 2015 nyuma y’igenda rya Xavi Hernandez, aho uyu mukinnyi asangiye na Lionel Messi agahigo ko gutwara ibikombe byinshi muri FC Barcelone, 30.

Messi na Iniesta bamaze gutwara ibikombe 30 muri BarceloneMessi na Iniesta bamaze gutwara ibikombe 30 muri Barcelone

Uyu mugabo ukomoka muri Espagne yafashije igihugu cye kwegukana igikombe cy’u Burayi inshuro ebyiri, atsinda igitego cyabahesheje igikombe cy’Isi mu 2010 ubwo bahuraga n’Ubuholandi muri Afurika y’Epfo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya FC Barcelone kuri uyu wa Gatanu, batangaje ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano kugeza igihe azasoreza ruhago, akiri muri iyi kipe y’i Catalonia.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru