RUHAGOYACU.com

Arsenal 2-2 Man City- Abafana basubiranyemo, bararwana bapfa Arsene Wenger

Abafana b’ikipe ya Arsenal bongeye gucikamo ibice bibiri bapfa umutoza wabo Arsene Wenger, nyamara bari baje bose gushyigikira ikipe yabo mu mukino banganyijemo na Manchester City ibitego 2-2.

Ikipe ya Arsenal yagaragaje ibitaragiye biyorohera muri uyu mwaka wa shampiyona, ubwo yashoboraga guturuka inyuma ubugira kabiri ikishyura Manchester City mu mukino bakinaga kuri iki cyumweru.

Abafana ba Arsenal bafatanye mu mashati ku mukino bakinagamo na Manchester CityAbafana ba Arsenal bafatanye mu mashati ku mukino bakinagamo na Manchester City

Leroy Sane ni we wafunguye amazamu hakiri kare gusa Theo Walcott aza kwishyura iki gitego. Nyuma y’iminota itageze kuri itatu ariko, Sergio Aguero yongeye gushyira imbere abanyamujyi mbere yuko Shkodan Mustafi yongera kwishyurira Abarashi mu gice cya kabiri cy’umukino, byatumye Arsenal iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota arindwi inyuma ya Man City ya kane.

Uyu mukino ariko ukaba wari wabanjirijwe n’urugendo rutari rutagatifu, aho abafana bagera ku gihumbi bari babanje gukora umutambagiro wo kwamagana umutoza wabo kuri ubu Arsene Wenger. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere abafana bangana uko bamwamagana ku mugaragaro.

Ibi ariko ntabwo byagarukiye hanze ya stade, dore ko no muri stade imbere abafana baje gufatana mu mashati bapfa ko bamwe bashyigikiye Arsene Wenger mu gihe abandi bamurwanyaga. Video y’aba bafana ikaba yakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma yuko uwayishyize hanze ayihaye umutwe ugira uti: Abafana ba Arsenal ‘bongeye kurwana’.

Ku mukino wa West Bromwitch bamwe bamwe bari bazanye aka kadege kanditse ko bafitiye icyizere umutoza waboKu mukino wa West Bromwitch bamwe bamwe bari bazanye aka kadege kanditse ko bafitiye icyizere umutoza wabo
Abandi bati Wenger nagende nta masezerano akwiyeAbandi bati Wenger nagende nta masezerano akwiye

Iyi ni inshuro ya kabiri mu mikino ibiri ikurikirana abafana ba Arsenal bagaragaje kutumvikana ku mutoza wabo Arsene Wenger, dore ko ku mukino batsinzwemo na West Brom bamwe bari bazanye akadege kanditseho Arsene Wenger Out abandi bati turacyamwizeye, In Arsene Wenger We Trust.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

Sadam Kuya 9-04-2017 saa 10:52'

woya najende turarambiwe tuu nisadam muri uG

ishimwe. Kuya 5-04-2017 saa 06:57'

hoya nibamureke

kharisa Kuya 4-04-2017 saa 07:59'

umusaza bamureke we narambirwa azijyana ntakundi, ntakagize itangiriro kabuze iherezo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!