RUHAGOYACU.com

Arsenal yamaze gusinyisha Mavropanos

Ikipe ya Arsenal yamaze gusinyisha myugariro w’umugereki w’imyaka 20; Konstantinos Mavropanos kuri milyoni 2,2 z’ama-pound.

Uyu musore w’imyaka 20 ukina mu mutima wa ba myugariro, yakiniraga ikipe ya PAS Giannina yo mu Bugereki kuva muri Mata umwaka ushize, aho yagaragaye mu mikino 16.

Konstantinos Mavropanos wakiniraga PAS Giannina yo mu Bugereki yerekeje muri ArsenalKonstantinos Mavropanos wakiniraga PAS Giannina yo mu Bugereki yerekeje muri Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Arsenal; Arsene Wenger yatangaje ko Konstantinos Mavropanos ataraba uwo gukinira Arsenal, ko baza kuba bamutije mu yindi kipe, aho kuri ubu bari mu biganiro byo kuba yakwerekeza muri Werder Bremen yo mu Budage.

Konstantinos Mavropanos yamaze gusinyira ArsenalKonstantinos Mavropanos yamaze gusinyira Arsenal
Arsene Wenger yemeje ko Konstantinos Mavropanos ataraba uwo gukinira ArsenalArsene Wenger yemeje ko Konstantinos Mavropanos ataraba uwo gukinira Arsenal

Uyu abaye uwa mbere uguzwe na Gunners mu isoko ry’igura ryo muri uku kwa Mbere, aho ikipe ya Arsenal bashyize hanze itangazo riha ikaze uyu mukinnyi muri iyi kipe.

Konstantinos Mavropanos azahita atizwaKonstantinos Mavropanos azahita atizwa
Sven Mislintat yayoboye ikipe y'abarambagije uyu mukinnyiSven Mislintat yayoboye ikipe y’abarambagije uyu mukinnyi

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru