RUHAGOYACU.com

Arsenal yasezereye Chelsea, isanga Manchester City ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup

Ikipe ya Arsenal yashoboye gutsinda Chelsea iyiturutse inyuma, ku bitego 2-1, iyisezerera muri 1/2 cya Carabao Cup, ndetse izahura na Manchester City ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu kwezi gutaha.

Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye ku kibuga cya Chelsea, Stanford Bridge.

Kuri uyu mugoroba, Arsenal yari idafite abarimo Henrikh Mkhitaryan waguzwe muri Manchester United akaba yerebeye uyu mukino muri stade nyuma yo kubisikana na Sanchez werekeje mu mashitani atukura mu gihe Chelsea yaburaga Fabregas na Alvaro Morata.

Chelsea ni yo yatangiye neza, ibona uburyo butandukanye burimo n’igitego cya Pedro ku munota wa gatanu gusa, ariko iki cyaje kwanga, bavuga ko yatsinze umupira yari yaraririye.

Igitego Pedro yabanje gutsinda cyanzweIgitego Pedro yabanje gutsinda cyanzwe

Bidatinze Chelsea yayoboye umukino nyuma y’iminota ibiri ubwo Eden Hazard yafunguraga amazamu ku mupira umunyezamu David Ospina atashoboye kugarura, igitego cyishyuwe na Arsenal ku munota wa 12 w’umukino ubwo umupira watewe na Nacho Monreal n’umutwe wakorwagaho na Marcos Alonso, maze Antonio Ruediger ashatse gukiza izamu, umupira ujya mu nshundura.

Eden Hazard yatsindaga igitego cya gatatu mu mikino ibiri akinira Chelsea mu marushanwa atandukanye, ibi ni byinshi ugereranyije n'ibyo yatsinze mu mikino 14 yari yabanjeEden Hazard yatsindaga igitego cya gatatu mu mikino ibiri akinira Chelsea mu marushanwa atandukanye, ibi ni byinshi ugereranyije n’ibyo yatsinze mu mikino 14 yari yabanje

Hazard yishimira igitego hamwe na MosesHazard yishimira igitego hamwe na Moses

Rudiger yitsinze igitego cyahesheje Arsenal kugaruka mu mukinoRudiger yitsinze igitego cyahesheje Arsenal kugaruka mu mukino
Nacho Monreal, Iwobi na Bellerin bishimira igitego cyo kwishyura cya ArsenalNacho Monreal, Iwobi na Bellerin bishimira igitego cyo kwishyura cya Arsenal

Mu minota mike yakurikiyeho, Chelsea yavunikishije Willian wasimbuwe na Ross Barkley iyi kipe iheruka kugura muri Everton kuri miliyoni 15 z’amapawundi, ariko nta bundi buryo bukomeye bwabonetse mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Ross Barkley yakinnye umukino wa mbere muri Chelsea asimbuye Willian wavunitseRoss Barkley yakinnye umukino wa mbere muri Chelsea asimbuye Willian wavunitse

Nyuma y’iminota 15 gusa bagarutse mu kibuga, Granit Xhaka yatsindiye Arsenal igitego cyayifashije kongera gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa iheruka gutwara mu 1993, ndetse ni ku nshuro ya munani bagiye gukina umukino wa nyuma, aho amakipe ya Liverpool (12) na Manchester United (9) ari yo amaze kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa incuro nyinshi.

Granit Xhaka yatsinze igitego cyahaye Arsenal kuyobora umukinoGranit Xhaka yatsinze igitego cyahaye Arsenal kuyobora umukino

Arsenal yasanze Manchester City ku mukino wa nyuma uzaba mu mpera z'ukwezi gutahaArsenal yasanze Manchester City ku mukino wa nyuma uzaba mu mpera z’ukwezi gutaha

Uyu mukino wa nyuma uzabera i Wembley tariki ya 25 z’ukwezi gutaha, aho Arsenal izahura na Manchester City yasezereye Bristol City ku bitego 5-3 (2-1, 2-3) mu wundi mukino wa 1/2 wabaye kuwa Kabiri.

Arsenal: Ospina; Bellerin, Koscielny, Mustafi, Monreal; Wilshere, Elneny , Xhaka ; Iwobi (Ramsey 84), Lacazette (Kolasinac 84), Ozil.

Abasimbura batakoreshejwe: Macey (GK), Chambers, Maitland-Niles, Nelson, Nketiah

Chelsea: Caballero; Azpilicueta, Christensen, Rudiger; Moses (Zappacosta 72), Kante, Bakayoko, Alonso; Pedro (Batshuayi, 65), Hazard, Willian (Barkley 30).

Abasimbura batakoreshejwe: Eduardo (GK), Drinkwater, Cahill, Luiz.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru