RUHAGOYACU.com

Arsenal yegukanye Community Shield, Chelsea ntiyahirwa n’uburyo bushya bwa penaliti

Arsenal yegukanye igikombe cya FA Community Shield nyuma yo gutsinda Chelsea kuri penaliti 4-1 ubwo amakipe yombi yari anganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.

Amakipe yombi yakinnye umukino w’ingufu, aho mu minota ya mbere ikipe ya Arsenal yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wa Alex Iwobi, ariko habura uwohereza mu izamu ryari ririnzwe na Thibaut Courtois.

Iyi kipe itozwa na Arsene Wenger yongeye kubona ubundi buryo ku munota wa 22, ku guhererekanya neza kwa Danny Welbeck na Alexandre Lacazette, ariko uyu rutahizamu w’Umufaransa, ishoti yateye rigaururwa n’izamu.

Chelsea yabonye uburyo butandukanye mu gice cya mbere, ubu burimo ishoti rikomeye rya Pedro Rodriguez, ariko umupira ukurwamo n’umunyezamu Petr Cech.

Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 47, ku mupira wari uvuye muri koruneli, Victor Moses yafunguye amazamu ubwo yari asigaranye na Cech bonyine.

Victor Moses yafunguye amazamu nyuma y'amasegonda 50 igice cya 2 gitangiyeVictor Moses yafunguye amazamu nyuma y’amasegonda 50 igice cya 2 gitangiye

Arsenal yari yamaze gusimbuza batatu barimo Mertesacker wavuyemo mu gice cyambere, Giroud na Walcott bari bamaze kwinjira mu gice cya kabiri, yungukiye ku ikarita itukura yahawe Pedro maze kuri Coup-franc yatewe na Granit Xhaka, uyu musore wari umaze kubona umupira we ukomeye ukurwamo na Courtois, ahindura umupira washyizwe ku mutwe na Sead Kolasinac, yishyurira Arsenal.

Sead Kolasinac wasimbuye Per Mertesacker yishyuye ku munota wa 83Sead Kolasinac wasimbuye Per Mertesacker yishyuye ku munota wa 83
Ni nyuma yaho Pedro yari ahawe umutuku ku ikosa yakoreye kuri Mohamed ElnenyNi nyuma yaho Pedro yari ahawe umutuku ku ikosa yakoreye kuri Mohamed Elneny

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, hitabazwa penaliti, aho bateye mu buryo bushya bwa A-B-B-A-A-B, maze Chelsea yabanje gutera irata penaliti ya kabiri kuri Courtois n’iya gatatu kuri Morata, bituma Arsenal yatsinze iya gatatu n’iya kane yatewe na Olivier Giroud itwara igikombe cy’uyu mwaka.

Impamvu gutera penaliti bishobora guhindurwa n’uburyo bizajya bikorwamo.

Kuri ubu buryo bushya, Chelsea yabanje gutera penaliti ya mbere, Arsenal iraza itera ebyiri (irazinjiza), Chelsea igaruka itera izindi 2 (irazihusha) mu gihe Arsenal yagarutse itera izindi ebyiri ikazinjiza, biyihesha igikombe.

CHELSEA

  • Cahill yayinjije
  • Courtois yamuruye hejuru
  • Morata bayikuyemo

ARSENAL

  • Walcott yayinjije
  • Monreal yayinjije
  • Oxlade-Chamberlain yayinjije
  • Giroud yayitsinze

Courtois yataye umupira hejuru kureCourtois yataye umupira hejuru kure
Na Morata amukurikira, ahusha iya gatatuNa Morata amukurikira, ahusha iya gatatu
Giroud yateye penaliti ya kane, ihesha Arsenal igikombeGiroud yateye penaliti ya kane, ihesha Arsenal igikombe

Arsenal (3-4-3): Cech; Holding, Mertesacker (Kolasinac 33), Monreal; Bellerin, Elneny, Xhaka, Oxlade-Chamberlain; Welbeck (Nelson 88), Lacazette (Giroud 66), Iwobi (Walcott 66).

Abasimbura batakoreshejwe: Ospina, Maitland-Niles, Willock.

Chelsea (3-4-3): Courtois; Azpilicueta, David Luiz, Cahill; Moses, Fabregas, Kante, Alonso (Rudiger 79); Willian (Musonda 82), Batshuayi (Morata 74), Pedro (82).

Abasimbura batakoreshejwe: Caballero, Christensen, Scott, Bog.

Cech wasigaye ari kapiteni hamwe n'umutoza Wenger bishimira igikombe cya Community ShieldCech wasigaye ari kapiteni hamwe n’umutoza Wenger bishimira igikombe cya Community Shield

Aya makipe akaba yahuriye muri uyu mukino nyuma yaho Arsenal yegukanye FA Cup na bwo itsinze Chelsea mu gihe Chelsea yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka.

Shampiyona y’u Bwongereza izatangira mu mpera z’icyumweru gitaha, aho umukino ufungura uzahuza Arsenal na Leicester City kuwa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017 saa 21:00.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

gturwv Kuya 7-08-2017 saa 11:28'

Aliko ubanza Arsenal i wimble idakorwaho kuko iyo byahahurira iyo ariyo yose ubukana bwose yagira ntago ihava amahoro.

sean Kuya 6-08-2017 saa 21:03'

Tearabimenyerey ibi mibyo bikombe byayo kbs
Ntuzayibaz champions cg champions league by the way congs kur arsenal nabafans bayo

Kasimu Kuya 6-08-2017 saa 19:08'

ariko ahari Arsenal uwajya ayitereka kuri final yatwara ibikombe!? jye mbona ikiyigora ari ukugera kumukino wanyuma.

Noel Kuya 6-08-2017 saa 19:08'

Arsenal Yabikoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!