RUHAGOYACU.com

Arsene Wenger: "Ndamutse ngiye Arsenal ntiyatsinda buri gihe"- Amagambo yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 5

Umutoza w’ikipe ya Arsenal, Arsene Wenger yatangaje ko uko byagenda kose azaba agitoza mu mwaka utaha w’imikino, haba mu ikipe ya Arsenal cyangwa se ahandi.

Wenger w’imyaka 67, akaba atishimiwe na bamwe mu bafana b’iyi kipe nyuma yo gukomeza kwitwara nabi mu marushanwa atandukanye ikipe ya Arsenal irimo gukina.

Nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich ibitego 5-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League, abenshi mu bakinnyi yatoje, bakaba baragiye batangaza ko iki aricyo gihe kuri uyu mutoza ngo asezere.

Amasezerano ya Arsene Weneger muri Arsenal ararangirana n’uyu mwaka w’imikino, ariko akaba yatangaje ko ibyo kuyongera bizaganirwaho mu kwezi gutaha cyangwa ukwa Kane.

"Uko byagenda kose, nzatoza mu mwaka utaha w’imikino, Yaba hano cyangwa se ahandi. Ni uko bimeze."

"Niba mvuze muri Werurwe cyangwa muri Mata ni uko ntabizi neza, Ntabwo ibyo nshaka kongera kubigarukaho."- Wenger mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu.

"Nanjye mpura na benshi batishimiye ibyo nkora. Ndatekereza ko mu buzima ik’ingenzi ari ugukora ibyo ushaka kandi byiza, ubundi ibisigaye buri wese akabibona uko ashaka. Ndi mu kazi rubanda nyamwishi baba banshakaho umusaruro, ngomba kubyemera, ariko ngombwa kugendera ku ndangagaciro zanjye.’’

Wenger yavuze ko umwaka utaha azaba agitoza haba Arsenal cg ahandiWenger yavuze ko umwaka utaha azaba agitoza haba Arsenal cg ahandi

Andi magambo yatangajwe n’uyu mutoza:

"Turareka buri wese akavuga uko ashaka, agacira umuntu urubanza, akagira ibyo anenga, twe tugakora ibitureba. Tugomba kwisubiraho, tugaruka mu bihe byiza. Ni uko ubuzima bumera."

"Nubwo nagenda, Arsenal ntiyazatsinda buri mukino mu bihe biri imbere. Ntabwo bimeze nk’uko byari biri ntaraza kuko icyo gihe Arsenal yari imaze gutsinda inshuro eshanu gusa mu mikino y’i Burayi."

"Ik’ingenzi ni uko ikipe ifata icyemezo gikwiye cy’ahazaza, Njye ndareba ku ikipe n’ahazaza hayo, kandi ni byiza ko ikipe iri mu biganza bizima."

"Amarangamutima ya nyayo ni uko buri wese yatunguwe, Tugomba kwisuganya, tugategura umukino utaha, ndetse tukakira ingaruka z’umusaruro utari mwiza ushobora kuboneka."

"Tugomba kwita ku bibazo bya nyabo, kandi ikibazo ni uburyo dukinamo, aho kuba ahazaza hanjye. Si byiza buri gihe kureba ku mpamvu zitari zo mu buzima."

Mu myaka 21 amaze mu ikipe ya Arsenal, kuva mu 1996, Wenger yayihesheje ibikombe birimo; Premier League (3): 1997-98, 2001-02, 2003-04, FA Cup (6): 1997-98, 2001-02, 2002-03, 2004-05, 2013-14, 2014-15, na Community Shield (6): 1998, 1999, 2002, 2004, 2014, 2015.

Ikipe ya Arsenal irerekeza ku kibuga cy’ikipe ya Sutton League yo mu cyiciro cya gatanu, gukina umukino wa FA Cup, idafite Laurent Koscielny,umukino uzaba kuwa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017, saa 21:45.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karangire

    Kuya 19-02-2017 saa 05:06'

    Ako se nibamwirukana muzamutungira abana cyangwa muzamucumbikira mwaretse muzehe agakora ibye mwese aho mukora mukora byiza gusa kuki batabirukana ibyo ntabumuntu burimo ahubwo mumusengere abahe umusaruro mwifuza naho ibyo akora ntimwabishobora mwitonde

  2. KANAMUGIRE

    Kuya 18-02-2017 saa 06:12'

    ARSENAL NUMUSAZAWAYO ABAFANA BAMUGENZEGACYE ICYAKORA ARAKIZI AMAKURU MWADUHAYE ARATUNYURA

  3. habyarimana

    Kuya 18-02-2017 saa 03:18'

    ikifuzo cyacu kuritwabafana ba arsenal nuko wenger yasezererwa bakazanundi mutozushoboye kukwimpamvudutsindwa nuko wenger tajyagurabakinnyibakomeye kuko nka gabriel paorista ntarikurwego rwa arsenal naburiyabazanye atwane griziman byadufasha

  4. musore

    Kuya 17-02-2017 saa 06:48'

    rekana n’umuginga!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru