RUHAGOYACU.com

Arsene Wenger yemeye gusinya indi myaka ibiri mu ikipe ya Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger kuri ubu ari mu nama n’abayobozi b’ikipe amaze igihe abamo aho ku murongo w’ibyigwa harimo gusuzuma ibijyanye n’akazoza ke muri iyi kipe y’Abarashi.

Amakuru ava mu bitangazamakuru bitandukanye ariko, avuga ko uyu mugabo w’imyaka 67 yarangije kumvikana n’ubuyobozi bwe ko azaguma kubatoza mu myaka ibiri iri imbere, dore ko amasezerano ye yagombaga kurangirana n’uyu mwaka turimo.

Arsene Wenger uheruka guhesha Arsenal igikombe cya 13 cya FA kikaba icya karindwi kuri we, yari yirinze kugira icyo atangaza kuri ibi ubwo yari amaze gutsinda Chelsea 2-1, aho gusa yavuze ko yizera ko ari we muntu wa nyawe ku kazi ko gutoza Arsenal.
Kongera amasezerano kwa Wenger ni inkuru mbi ku bafana bamwe bifuzaga ko agendaKongera amasezerano kwa Wenger ni inkuru mbi ku bafana bamwe bifuzaga ko agenda

Amakuru atangazwa mu binyamakuru, avugwa ko Arsene Wenger amaze igihe yarumvikanye na Arsenal kugira ngo abe yakongera amasezerano yandi gusa ko kugeza uyu munsi atari yasinywa.

Arsenal imaze igihe kinini itegukana igikombe cya shampiyona y’Abongereza, aho ibi byaje kuba bibi kurushaho ubwo basezererwaga na Bayern Munich muri 1/8 cya Champions League banyagiwe akayabo k’ibitego 10-2. Ibi byakomeje kudashimisha abafana b’iyi kipe, bakomezaga kuzana ibyapa bisohora uyu mufaransa mu ikipe yabo.

Kuba Arsenal itarashoboye kurangiza mu myanya ine ya mbere mu Bwongereza bigatuma itazakina Champions League ku nshuro ya mbere ku ngoma ya Wenger, biri na byo mu byashegeshe abafana, ndetse kwegukana igikombe cya FA nta kintu kinini byahinduye kuri iyi myumvire.

Byitezwe ibizava muri uyu mubonano wa Arsene Wenger na Stan Kroenke bizatangazwa kuri uyu wa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. RUKUNDO INOCENT

    Kuya 30-05-2017 saa 20:46'

    WENGA TULA MWEMELA MULAKOZE

  2. etoo

    Kuya 30-05-2017 saa 15:03'

    Wenger na Degaule bajya hehe? Barashoboye ni mu bareke bayobore kuko bazamuye ireme ry’agafaranga muri ruhago aho bayobora. In Wenger and Deagule we trust. Wenger akubise aba haters fimbo fimbo hakaba hasigaye na degaule gukubita fimbo fimbo aba haters, Wenye wivu wajinyonge waace wazehe watawale abavuga n’ibavuge bazaruha baceceke bareke abasaza ba enjoyinge next years. Big up musaza WENGER IN and DEGAULE IN

  3. jo

    Kuya 30-05-2017 saa 14:35'

    hahahaaaa, nyamara mwitonde abafana ba arsenal mufate urugero ukuntu Manchester united turi guhuzagurika kuva Ferguson agiye, namwe muzirukana wenger mubure na europa league

  4. gasana richard

    Kuya 30-05-2017 saa 13:34'

    Ntag biramenyakan neza njy nik mbizi!!!... Gusa icy njy nifuza nkumufana nubw ntacy byahindura Arsene yahaguma mugih bagishaka uwamusimbura kbsa

  5. Juan

    Kuya 30-05-2017 saa 11:53'

    yebaba we!niba aribyo na Degaule ntaho azajya.hahahaha


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru