RUHAGOYACU.com

Atletico Madrid yangiwe kugura abakinnyi, Man United ishobora kubihomberamo

Ubujurire bw’ikipe ya Atletico Madrid bwongeye guteshwa agaciro n’urukiko rw’imikino, CAS, aho itemerewe kugura abakinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha ry’iyi mpeshyi.

Muri Nyakanga 2016 nibwo amakipe ya Real Madrid na Atletico Madrid yafatiwe ibihano byo kutitabira isoko ry’igura ku nshuro ebyiri zitaha, ni nyuma yo gufatirwa ibihano ashinjwa kuba yaragiye agura abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe Real Madrid yaciwe ibihumbi 360,000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi, Atletico Madrid icibwa 900,000.

Amakipe yombi yongeye kujurira mu rukiko rwa siporo, Court of Arbitration for Sport (CAS) mu Ukuboza 2016, ndetse birangira Real Madrid yo ikuriweho gusiba isoko ry’igura inshuro imwe bivuze ko yasibye iryo muri Mutarama 2017 ndetse kuri ubu ishobora kugura abandi bakinnyi bashya.

Nyuma y’uko ubujurire bwabo budahawe agaciro mu mpera z’umwaka ushize, Atletico Madrid bongeye kwitabaza uru rukiko rw’imikino, ariko rwongeye gutesha agaciro ubujurire bwabo, kuri uyu wa Kane, ruvuga ko n’ubundi iyi kipe izasoza uyu mwaka wa 2017 itaguze abandi bakinnyi, aho izongera kugura muri Mutarama 2018.

N’ubwo batakomorewe ariko, ibihano bya Atletico Madrid ku bijyanye n’amafaranga bari baciwe byagabanijwe, ava ku 900,000 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (£719,793) agera ku 550,000 (£439,873).

Amakipe atandukanye yifuza abakinnyi muri Atletico Madrid, arimo Manchester United yifuza Antoine Griezmann, ashobora kubihomberamo dore ko iyi kipe nta buryo yabona bwo gusimbuza abayisohokamo.

Mu 2015, FC Barcelone nayo yo muri Espagne yahawe ibihano nk’ibi nayo izira kugura abakinnyi bakiri bato mu buryo butanyuze amategeko.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BARYA

    Kuya 1-06-2017 saa 11:32'

    oooooooooooohh, mbega bibisyhyeeeee,
    ubwo nyine morinho nashyire imbaraga mu gushaka rogriguez


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru