RUHAGOYACU.com

Barcelone yibasiwe n’aba Hackers batangaza ko yaguze Di Maria

Ikipe ya FC Barcelone yemeje ko urubuga nkoranyambaga rwayo rwa Twitter rwinjiriwe na barushimusi bakoresha ikoranabuhanga ’hackers’ maze batangaza ko iyi kip yarangije gusinyisha Angel Di Maria wakiniraga ikipe ya Paris Saint- Germain.

Iyi kipe y’i Catalona ikomeje gushaka abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kwiyubukaka no gusimbuza Neymar baherutse kugurisha mu ikipe ya Paris Saint- Germain.

Mu ijoro ryakeye, kuri Twitter ya FC Barcelone, hagaragaye ubutumwa buvuga ko iyi kipe yarangije gusinyisha umunya-Argentine; Di Maria.

Aba Hackers bemeje ko Barcelone yaguze Di MariaAba Hackers bemeje ko Barcelone yaguze Di Maria

Ubu butumwa, bwashyizwe kuri uru rubuga saa 3:07 z’ijoro, buha ikaze uyu mukinnyi wakiniye Real Madrid mbere yo kwerekeza muri Manchester United mu 2014, akahakina umwaka umwe mbere yo kujya mu Bufaransa.

Mu rukerera, saa 5:00, Barcelone basubije kuri ubu butumwa, bavuga ko binjiriwe n’aba barushimusi bakoresha ikoranabunga, bakinjira mu mabanga y’abandi, banatangaza ko bari gukemura iki kibazo.

Kugeza ubu, Barcelone bivugwa ko yiteguye kongera gusaba Coutinho ku nshuro ya kane muri Liverpool, bitwaje miliyoni 138 z’ama-pound mu gihe kandi iyi kipe yanifuje Ousmane Dembele wa Borussia Dortmund kimwe n’uyu Angel Di Maria.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru