RUHAGOYACU.com

Barcelone igiye kugura Dembele, abe umukinnyi wa 2 uhenze ku Isi

Ikipe ya FC Barcelone yarangije kumvikana na Borussia Dortmund ku igurwa ry’umukinnyi wayo; Ousmane Dembele w’imyaka 20 nk’uko ibinyamakuru bitandukanye i Burayi bibyemeza.

Aho abayobozi ku mpande zombi bahuriye mu Bufaransa, bitabiriye umuhango wa tombora ya UEFA Champions League, biravugwa ko perezida w’ikipe ya FC Barcelone; Josep Bartomeu yamaze kwemera kugura Ousmane Dembele ku masezerano y’imyaka itanu, agatangwaho miliyoni 138 z’ama-pound maze akaba umukinnyi wa kabiri uhenze ku Isi.

Neymar aherutse kuva muri iyi kipe yo muri Espagne, atanzweho miliyoni 198 z’ama-pound na Paris Saint-Germain, aba umukinnyi uhenze ku Isi.

Ousmane Dembele ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bifuzwa na FC Barcelone kimwe na Philippe Coutinho wa Liverpool nyuma y’igenda rya Neymar.

Ku myaka 20, Dembele ashobora kuba umukinnyi wa 2 uhenze ku IsiKu myaka 20, Dembele ashobora kuba umukinnyi wa 2 uhenze ku Isi

Umuyobozi wa Borussia Dortmund; Michael Zorc aherutse gutangaza ko Ousmane Dembele azaguma muri iyi kipe mu gihe Barcelone yaba inaniwe gutanga amafaranga bayisaba.

Dembele yageze muri Borussia Dortmund avuye muri Rennes yo mu Bufaransa mu mpeshyi y’umwaka ushize, aho uyu mwaka yayitsindiye ibitego 6, atanga imipira 13 yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Dembele yagze muri Dortmund mu mpeshyi y'umwaka ushizeDembele yagze muri Dortmund mu mpeshyi y’umwaka ushize

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru