RUHAGOYACU.com

Barcelone yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Espagne

Ikipe ya FC Barcelone yaraye yegukanye igikombe cya Spanish Super Cup, itsinze Seville ibitego 5-0 mu mikino yombi, dore ko umukino wo kwishyura wabereye ku kibuga cyayo, Camp Nou, yawutsinze ku bitego 3-0.

Ibitego bya Barcelone byatsinzwe na Arda Turan ku munota wa 10 w’umukino, ku mupira yahawe na Lionel Messi, mbere yuko umuzamu wa Barcelone, Claudio Bravo akuramo umupira wa Vicente Iborra kuri penaliti yari ikozwe na Samuel Umtiti.

Arda Turan yongeye kubona ikindi gitego bavuye mu karuhuko, mbere yuko Messi atsinda agashinguracumu, Barcelone itsinda umukino ku bitego 3-0, ndetse igira igiteranyo cya 5-0, dore ko mu mukino ubanza wabaye ku Cyumweru, yatsinze 2-0.

Barcelone yaherukaga gutwara iri rushanwa mu mwaka wa 2013, yatwaye igikombe cya shampiyona, inatwara Copa del Rey, ibi byatumye ikina na Seville yatsindiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, La Liga, iratangira mu mpera z’iki Cyumweru, aho Barcelone izakina na Real Betis mu rugo, naho Seville yabaye iya 7 ubushize, izakira Espagnol.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MUGABO

    Kuya 19-08-2016 saa 13:44'

    FCB muyitege no muri uyu mwaka w’imikino

  2. Razaq

    Kuya 18-08-2016 saa 03:22'

    BOLINGO Ibintu nubutamu Icyizere ni cyose kuri FCB Doreko twa nayisuzuguye Cyane Nta Iniesta’ Pique’ Neymar’ Rafinha’ Hari nabagiyemo arinko kwinshyunsha gusa’Rakitic ’Alba’ Hatahiwe kwemeza itsinzi ku kipe yaba giti mujisho Ntabwo ari 4-0 Iyi saison bizaba 6-0 FCB FOREVER Zidane urarye uri menge !?

  3. BOLINGO

    Kuya 18-08-2016 saa 01:55'

    Bariclona irimo kubateguza ko iritayari, muyitege yajye, Feristation kubafana ba Bariclona ibi biraduha icyizere ko uyumwaka wimikino dushobora kuzabona ibyishyimo, abafana murihe! nizereko twiteguye gushyigikira timu yacu, champion yajye muri wickend . mura bibona mute, mwiteguye mute,


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru