RUHAGOYACU.com

Bayern Munich, Benfica na Feyenoord zegukanye ibikombe biruta ibindi

Penaliti ya Niklas Suele ni yo yatandukanyije amakipe y’ibigugu mu gihugu cy’u Budage, ubwo Bayern Munich yegukana igikombe kiruta ibindi muri iki gihugu ’Super Cup’ itsinze Borussia Dortmund kuri penaliti, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu minota 120.

Christian Pulisic yari yafunguye amazamu ku munota wa 12, ashyira imbere ikipe ya Dortmund, gusa ntibyamaze igihe kuko nyuma y’iminota irindwi, Robert Lewandowski yishyuriye abanyamujyi, igice cya mbere kirangira banganya 1-1.

Pierre-Emerick Aubameyang yongeye gushyira imbere Borussia Dortmund mu minota ya 70, ibi bibaha icyizere cyo kwegukana iki gikombe kibanziriza umwaka utaha w’imikino mu Budage, ariko iki cyaje kuyoyoka habura iminota ibiri gusa ubwo Roman Buerki yitsindaga, bituma bitabaza iminota 30 y’inyongera na yo itagize icyo ihindura.

Bayern Munich yegukanye iki gikombe itsinze penaliti 5-4, aho Joshua Kimichi yahishije iya gatatu yabo, Sebastian Rode ahusha iya kane ya Dortmund mbere y’uko Marc Bartra na we ananirwa kwinjiza iya gatandatu, agakosorwa na Niklas Suele.

Benfica na Feyenoord na zo zatwaye Super Cup mu bihugu byabo

Muri Portugal, ibitego bya Jonas, Haris Seferovic na Raul Jimenez byafashije ikipe ya Benfica kwegukana igikombe cya Super Coupe, itsinze Vitoria de Guimaraes ibitego 3-1. Raphinha yatsinze igitego rukumbi cyabonetse ku ruhande rwa Vitoria de Guimaraes mu gice cya mbere ubwo bari bamaze gutsindwa ibitego bibiri.

Mu Buholandi, Feyenoord yegukanye iki gikombe itsinze Vitesse kuri penaliti 4-2, hari nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino ndetse na 30 y’inyongera.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru