RUHAGOYACU.com

Bayern Munich yemeje Jupp Heynckes nk’umutoza w’agateganyo

Ikipe ya Bayern Munich yamaze kwemeza Jupp Heynckes nk’umusimbura wa Carlo Ancelotti by’agateganyo.

Uyu musaza w’imyaka 72 agarutse muri iyi kipe yatwaranye nayo shampiyona y’u Budage, igikombe cy’igihugu na UEFA Champions League mu 2013, agahita asezera.

Jupp Heynckes agarutse muri Bayern yahesheje ibikombe 3 mbere yo gusezeraJupp Heynckes agarutse muri Bayern yahesheje ibikombe 3 mbere yo gusezera

Ejo hashize, Heynckes yari yatangaje ko perezida wa Bayern Munich; Uli Hoeness na Karl-Heinz Rummenigge bamusabye kugaruka muri iyi kipe.

Bayern Munich yari imaze icyumweru cyose nta mutoza mukuru ifite nyuma yo kwirukana Carlo Ancelotti, agasigarirwaho na Will Sagnol.

Carlo Ancelotti yirukanywe mu cyumweru gishize nyuma yo kugera muri Bayern Munich muri Nyakanga 2016Carlo Ancelotti yirukanywe mu cyumweru gishize nyuma yo kugera muri Bayern Munich muri Nyakanga 2016

Bayern Munich ya kabiri muri shampiyona y’u Budage, imaze gutsinda imikino ine, inganya imikino ibiri, itsindwa undi, aho irushwa amanota atanu na Borussia Dortmund ya mbere.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru