RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, Sanchez yerekeje muri Manchester United, Mkhitaryan muri Arsenal

Nyuma y’igihe hategerejwe kureba aho yerekeza, Alexis Sanchez wakiniraga ikipe ya Arsenal yerekeje muri Manchester United anyurana na Mkhitaryan werekeje muri Arsenal.

Ikipe ya Manchester United yemeje ko yasinyishije uyu munya-Chile w’imyaka 29, ndetse ahabwa numero karindwi yagiye yambarwa n’ibihangange nka Cantona, Bekham, na Cristiano Ronaldo.

Henrikh Mkhitaryan wakiniraga Manchester United kuva mu mpeshyi ya 2016 na we yerekeje muri Arsenal.

Alexis Sanchez yamaze kuba umukinnyi wa Manchester UnitedAlexis Sanchez yamaze kuba umukinnyi wa Manchester United

“Nishimiye kuba umunya-Chile wa mbere ukiniye United kandi nizeye ko nshobora kwereka abafana bacu impamvu ikipe yifuje kunzana hano.”- Sanchez nyuma yo gusinyira Manchester United.

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko Sanchez ari umwe mu bakinnyi bataha izamu beza ndetse azafatanya n’abakinnyi bakiri bato basatira muri iyi kipe.

Mourinho yifurije amahirwe masa, Henrikh werekeje muri Arsenal, avuga ko ari umukinnyi mwiza batakwibagirwa by’umwihariko uruhare rwe mu gikombe cya Europa League begukanye mu mwaka ushize w’imikino.

 Henrikh Mkhitaryan na we yamaze kuba umukinnyi mushya wa Arsenal Henrikh Mkhitaryan na we yamaze kuba umukinnyi mushya wa Arsenal

Henrikh yagaragaye mu mikino 39 akinira ikipe ya Manchester United, atsinda ibitego bitanu ndetse yari mu ikipe yegukanye Europa League mu mwaka ushize w’imikino. Uyu musore w’imyaka 29 ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Armenia ndetse ni we umaze kuyitsindira ibitego byinshi, aho amaze kuba umukinnyi w’umwaka mu gihugu cye inshuro umunani.

Yatangiye gukina ruhago mu ikipe ya FC Pyunik, atwarana nayo shampiyona ya Armenia inshuro enye, ahava yerekeza muri Metalurh Donetsk yo muri Ukraine mbere y’uko ajya muri Shakhtar Donetsk, aho yakinnye imikino 72, mbere yo kwerekeza muri Borussia Dortmund mu 2013 na yo akayikinira imikino 90, atwarana nayo igikombe cy’Ubudage mu 2014.

Agaruka kuri uyu mukinnyi mushya, Arsène Wenger yashimagije Mikhtaryan, avuga ko ari umukinnyi urema uburyo bwinshi bw’ibitego.

“Ni inzozi zibaye impamo kuko buri gihe nifuzaga kuzakinira Arsenal. Kuva ubu mpageze, nzakorera buri kimwe iyi kipe ngo igire amateka.”- Henrikh nyuma yo gusinyira Arsenal.

Mu gihe Henrikh ashobora kugaragara mu mukino Arsenal ifitanye na Chelsea kuwa Gatatu muri 1/2 cya Carabao Cup, ndetse azayikinira muri Europa League, Sanchez we ashobora gutangira gukinira Manchester United kuwa Gatanu bakina Yeovil Town muri FA Cup ndetse na we azayikinira muri UEFA Champions League.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru