RUHAGOYACU.com

Borussia Dortmund yirukanye umutoza ihita inamusimbuza

Ikipe ya Borussia Dortmund yamaze gusezerera uwari umutoza wayo; Peter Bosz nyuma y’amezi arindwi gusa atangiye kuyitoza maze ihita imusimbuza uwahoze ari umutoza wa FC Cologne Peter Stoeger kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Bosz yageze muri Dortmund mu mpeshyi uyu mwaka nyuma yo gufasha ikipe ya Ajax yo mu Buholandi kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League bagatsindwa na Manchester United 2-0, ariko ahise yirukanwa kubera umusaruro muke kuko ayisize ku mwanya wa karindwi muri shampiyona.

Ajax ya Bosz yatsinzwe na Manchester United ya Mourinho kuri finale ya Europa LeagueAjax ya Bosz yatsinzwe na Manchester United ya Mourinho kuri finale ya Europa League

Dortmund izakina Europa League guhera muri Gashyantare umwaka utaha, ni nyuma yo kuba iya gatatu mu matsinda ya UEFA champions League inyuma ya Tottenham na Real Madrid.

Peter Stoeger umusimbuye yari yirukanwe na FC Cologne mu cyumweru gishize.

FC Cologne ni yo ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’u Budage ndetse nta mukino n’umwe baratsinda nubwo bari bashoje shampiyona ishize bari ku mwanya wa gatanu aribwo bakiva mu cyiciro cya kabiri babifashijwemo n’uyu mutoza Stoeger.

Uyu mugabo w’imyaka 51 aganira n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru yagize ati:" Aya ni amahirwe y’ubuzima bwanjye."

Peter Stoger aganira n'abanyamakuru nk'umutoza mushya wa BVB BortmundPeter Stoger aganira n’abanyamakuru nk’umutoza mushya wa BVB Bortmund

Hans-Joachim Watzke uyobora Borussia Dortmund yatangaje ko baraye baganiriye na Peter Bosz bemeranya ko ava mu ikipe ndetse bakimufata nk’umutoza ukomeye n’umugabo wubashywe.

Borussia Dortmund ntabwo baratsinda umukino n’umwe muri shampiyona kuva muri Nzeli uyu mwaka, ndetse baraye batsinzwe na Werder Bremen ibasanze mu rugo ku bitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu.

CEO Hans-Joachim Watzke (ibumoso) na Michael Zorc berekana umutoza Peter StoegerCEO Hans-Joachim Watzke (ibumoso) na Michael Zorc berekana umutoza Peter Stoeger

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru