RUHAGOYACU.com

Cavani yabaye umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa, Mbappe agirwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain; Edinson Cavani yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu gihugu cy’u Bufaransa, muri shampiyona yabo ya Ligue 1, mu gihe Kylian Mbappe wa AS Monaco w’imyaka 18, yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto w’umwaka wa 2016/17.

Edinson Cavani watsinze ibitego 35 muri shampiyona, ni ubwa mbere yatwaraga iki gihembo, aho mu myaka ine iheruka, cyatwawe inshuro eshatu na Zlatan Ibrahimovic bakinanaga mbere yo kwerekeza muri Manchester United.


Edinson Cavani yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbereEdinson Cavani yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere

Eden Hazard, Alexandre Lacazette, Karim Benzema na Didier Drogba ni bamwe mu bagiye begukana iki gihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa mu myaka yashize.

Mbappe yabaye umukinnyi ukiri muto w'umwaka wa 2016/17 mu BufaransaMbappe yabaye umukinnyi ukiri muto w’umwaka wa 2016/17 mu Bufaransa
Ikipe y'umwaka muri Ligue 1 y'u BufaransaIkipe y’umwaka muri Ligue 1 y’u Bufaransa

Umutoza wa AS Monaco; Leonardo Jardim ni we wagizwe umutoza w’umwaka naho Danijel Subasic na we wa AS Monaco, agirwa umunyezamu w’umwaka.

Ikipe ya AS Monaco ikaba ifite amahirwe menshi yo kwegukana shampiyona y’abafannsa baheruka mu mwaka wa 2000.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru