RUHAGOYACU.com

Chelsea yasezereye Man Utd, isanga Tottenham muri 1/2 cya FA CUP- Arsenal izahura na Man City

Mu mukino usoza iya 1/4 cya FA Cup mu Bwongereza, kuri uyu wa Mbere, Chelsea yari yakiriye Manchester United, iyitsinda igitego 1-0, biyihesheje kugera muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Chelsea yatangiye isatira ndetse ibona uburyo butandukanye kuri Eden Hazard na Aziplicueta, ariko aba bombi bagorwa n’umuzamu David De Gea mu gihe uburyo Manchester United yabonye mu gice cya mbere, Mikhitaryan, umupira yawuteye ku ruhande rw’izamu rya Thibaut Courtois.

Ahagana ku munota wa 34 w’umukino, Manchester United basigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma yaho Ander Herrera yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku makosa yakoreye kuri Eden Hazard.

Byasabye umutoza Mourihno, gukuramo Mikhitaryan, yinjiza mu kibuga, Marouane Fellaini, mu gihe igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe na N’Golo Kante, nyuma y’iminota 10 bavuye kuruhuka.

Marcus Rashford, yashoboraga kwishyura Manchester United nyuma yaho, ariko agorwa n’umuzamu wa Chelsea, washyize umupira muri koruneli mu gihe Chelsea yasatiriye bikomeye Manchester United, itashoboye kubona ibindi bitego, umukino urangira ku gitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, habaye tombola ya 1/2, aho isize Chelsea izahura Tottenham tariki ya 22 z’ukwezi gutaha, naho Arsenal ihure na Manchester City ku munsi ukurikiraho.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. umuhoza

    Kuya 16-03-2017 saa 00:55'

    bakomerezaho pe

  2. RUKUNDO TERRY

    Kuya 14-03-2017 saa 08:49'

    NISHIMIYE KO CHELSEA IKOMEJE GUSHIMISHA ABAFANA BAYO

  3. Joseph

    Kuya 14-03-2017 saa 00:14'

    Chelsea oyeeeeeee!!!! abafana bawe twishimiye ko wegeje inyuma amashitani atukura. Songa mbere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru