RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo arashaka kuva muri Real Madrid

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ukomoka mu gihugu cya Portugal; Cristiano Ronaldo arashaka kuva muri iyi kipe kuko atagishaka gukomeza gukinira mu gihugu cya Espagne.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi bibitangaza, Ronaldo ngo ntiyishimiye uburyo abayobozi bashinzwe imisoro mu gihugu cya Espagne bakomeje kumugendaho ndetse yifuza kuva muri iki gihugu.

Ibinyamakuru bitadukanye bivuga ko Ronaldo yamaze gufata icyemezo kidakukaIbinyamakuru bitadukanye bivuga ko Ronaldo yamaze gufata icyemezo kidakuka

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Cristiano Ronaldo yashinjwe n’abashinjacyaha bo muri Espagne kunyereza miliyoni 15 z’ama-euro mu misoro, amafaranga we atemera na gato.

Cristiano Ronado akaba yari yasinye imyaka itanu mu ikipe ya Real Madrid mu Ugushyingo 2016, bivuze ko amasezerano ye azarangira mu 2021.

Uyu mugabo wageze muri Real Madrid mu 2009, bivugwa ko ashobora kwerekeza mu Bushinwa dore ko isoko ry’igura ry’abakinnyi muri iyi shampiyona yo ku mugabane wa Aziya, hagati muri shampiyona, rizatangira kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.


Ronaldo ari mu ikipe y'igihugu ya Portugal ikina Confederation CupRonaldo ari mu ikipe y’igihugu ya Portugal ikina Confederation Cup

Indi kipe bivugwa ko Cristiano Ronaldo w’imyaka 32 ashobora kwerekezamo ni Manchester United yavuyemo mu 2009, aho yaba asanze Jose Mourinho babanye mu ikipe ya Real Madrid, akaziba icyuho cy’igenda rya Zlatan Ibrahimovic.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BARCA

    Kuya 22-06-2017 saa 00:21'

    JIMMYSTON Ubanza utazi umupira kabisa Ngo Cr7 ntacyo akirwanira ahubwose afite iki gifatika.Uziko ataragira amateka yatuma FIFA Imunshyira kurutonde rwaba LEGEND.1 Uzarebe abakinyi nkaba Andes Iniesta bafite Ch.LEAGUE naza EURO na COUPE DU MONDE Nti barandikwa mugitabo nkaswe uyumu PEDE Utabyara Cg ukeka yuko kariya Gakombe Ka EURO FIFA igatindaho nkamwe mutazi Ubyumupira nutariwe Sha????!!! Nabanze ageze Portugal byibuza muri 1/2 Cyisi turebe Cg Final mukunde sinkubujije ariko aracyafite byiiiiiiiiishi byo gukora wangu. Ntabwo FIFA Ijyamo ibisambo na Discipline irarebwa

  2. Robert

    Kuya 19-06-2017 saa 14:46'

    Welcome! !!!

  3. gustave

    Kuya 19-06-2017 saa 02:14'

    ntibyashoboka koyagenda

  4. BARCA

    Kuya 18-06-2017 saa 10:42'

    Ntiyitwaze kugenda kuko nubundi REAL Ntago ariya Se Cg Nyina.Atarazamo yabagaho Niyo yagenda yagumya kubaho niyinshyure.Ngo MESSI yinshyuye 3,500000$ None Igisambo Cyafashwe kumankwa yihangu kirimo guhunga ubwinshyu.Umucumbitsi utinshyura iyo bamumenye Ashaka gukwepa nibi rero Penaldo arimo. Inshyura knd unahagume tukurebe sha umwaka utaha. Nuhagarara kuri Poduimu yaba 3 banyuma nzareka Umupira. Cg Watinye guseba umwaka utaha ko wongeje Contract kugeza 2021 se.Bizakugora urigurisha se Real nibyanga uziyahura se!? MSN Iyicitse hamana bitari kubuhanga bwawe sha 2018 Urahasebera ntakabuza Ruhagoyacu se baremera igitekerezo cyanjye gitambuke ko nabo bafana REAL Reka ndebe Murakoze

  5. Jimmyston

    Kuya 18-06-2017 saa 06:45'

    Birashoboka ok yagenda.CR7 urebye ntabyinshi akirwanira..

  6. samuel

    Kuya 17-06-2017 saa 14:17'

    ahubwo muhuzumintu pe

  7. felus

    Kuya 17-06-2017 saa 08:46'

    urya ntimungana wagipfuwe¡!!!!!ndagutwenze!!!;!!;;;

  8. hatege

    Kuya 17-06-2017 saa 06:47'

    ronarodoo oyeeee

  9. john

    Kuya 16-06-2017 saa 22:37'

    aka babanze bagafunge kabone kugenda.....

  10. Vava

    Kuya 16-06-2017 saa 17:16'

    Ibyo ni bibeshyo muba mwavanye muri bya binyamakuru byo muri Espagne byokera namwe mukaza mugatura hano kurubuga ibi ntawe byakanga nta nuwabyemera biriya nabyo bamurega nta shingiro bifite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru