RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo ashobora guhagarikwa imikino 12

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid; Cristiano Ronaldo ashobora guhabwa imikino 12 y’igihano nyuma yo gusunika umusifuzi mu mukino baraye batsinzemo FC Barcelone ibitego 3-1.

Cristiano Ronaldo wari umaze gutsindira Real Madrid igitego cya kabiri agakuramo umupira bikamuhesha ikarita ya mbere y’umuhondo, yabonye ubundi buryo bwo gutsinda igitego cya gatatu, yinjirana Umtiti mu rubuga rw’amahina, aguye umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, amushinja kwigusha.

Ronaldo ntiyishimiye iki cyemezo asunika umusifuzi, ibintu bihanwa n’amategeko mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne.

Cristiano Ronaldo ashobora guhagarikwa imikino 12 nyuma yo gusunika umusifuziCristiano Ronaldo ashobora guhagarikwa imikino 12 nyuma yo gusunika umusifuzi

Abarebye uyu mukino bavuga ko kugwa kwa Cristiano Ronaldo bitari kumuhesha penaliti, ariko nanone umusifuzi yarengereye amuah ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Umusifuzi wasifuye uyu mukino akaba yanenzwe cyane no kuri penaliti yahaye FC Barcelone, ikinjizwa na Lionel Messi, aho abenshi bavuga ko Luis Suarez yigushije, ntacyo Keylor Navas yamutwaye.

Nyuma y’uko uyu musifuzi atanze muri raporo y’umukino ko Cristiano Ronaldo yamusunitse, uyu mukinnyi wa Real Madrid akaba ashobora guhanwa hagati y’imikino 4 na 12 atagaragara mu kibuga nkuko amategeko y’umupira wa Espagne abiteganya.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dr. MESSI

    Kuya 15-08-2017 saa 01:05'

    NGO Real Ikosoye Barca sawa kuwa Gatatu uzashaka inyito ukoresha twatsinze Real uzandike uti Barca yayeretse yuko REMONTADA Ntaho yagiye

  2. 0728415952

    Kuya 14-08-2017 saa 20:46'

    agebagira Icyinyabupfu Nubwo Ari ihangange Nabandi Bazabigeraho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru