RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo atowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi

Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ni we watowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi mu mwaka w’imikino 2015/16.

Ronaldo watwaye Uefa Champions League ari kumwe na Real Madrid ndetse n’igikombe cya Uefa Euro 2016 ari kumwe na Portugal, yegukanye iki gihembo ahigitse Gareth Bale na Antoine Griezmann.

Gareth Bale, Ronaldo na Griezmann bahataniraga iki gihemboGareth Bale, Ronaldo na Griezmann bahataniraga iki gihembo

Cristiano Ronaldo w’imyaka 31, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kugitwara mu mwaka w’imikino 2013/14, bivuze ko anganyije na Messi, bombi bamaze kucyegukana inshuro ebyiri.

Ronaldo yagize amajwi 40, Gareth Bale 8 naho Antoine Griezmann agira amajwi 7, muri 55 y’abanyamakuru b’iburayi batoye.

Ronaldo yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 2Ronaldo yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 2

Muri bimwe mu byafashije Cristiano Ronaldo kwegukana iki gihembo, harimo kuba mu mikino 36 ya shampiyona ya Espagne, yaratsinzemo ibitego 35, agatanga imipira 11 yavuyemo ibindi bitego; muri Uefa Champions League yakinnye 12, atsinda ibitego 16 n’imipira 4 yatanze kuri bagenzi be ivamo ibindi bitego mu gihe mu irushanwa rya Euro ya 2016, yakinnyemo imikino 7, atsinda ibitego 3, atanga imipira ibiri yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Ronaldo yagize ati:" Ni ibyishimo bikomeye. Bagenzi banjye dukinana nibo nkesha ibi byose, ni ingenzi kuri njye buri mwaka. Ndakora cyane ubwanjye ariko batamfashije ibi byose ntibyashoboka. Ndashimira bagenzi banjye dukinana muri Real Madrid na Portugal. [Gutwara EURO] byo byari itandukaniro kuko Champions League yo nayitwaye inshuro 3 kugeza ubu. Kugira igikombe ntwarana na Portugal ni kimwe mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwanjye muri ruhago."


Ronaldo amaze gutwarana na Real, UCL inshuro 2, na United 1Ronaldo amaze gutwarana na Real, UCL inshuro 2, na United 1

Hamwe na Portugal begukanye Uefa Euro 2016Hamwe na Portugal begukanye Uefa Euro 2016

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. IRADUKUNDA FELECIEN

    Kuya 28-08-2016 saa 10:03'

    wowe lamasia ibyo uvuga ntabyo uzi ntamukinnyi wakoze nka cr7 ahubwo ahari urimpumyi bakujyane kwamuganga pe!! c.ronaldo oyeee!!

  2. KALISA OZIL

    Kuya 26-08-2016 saa 04:48'

    WAWOU CR7 TURISHIMYE CYANE KANDI NIMUGIHE RONARDO YARI ABIKWIRIYE YARAKOZE KBS!!!!! CONGRATURATION TO CR7

  3. LAMASIA

    Kuya 26-08-2016 saa 03:33'

    Yagize amahirwe atigeze agira atazanongera kugura mu buzima bwe Chance gusa iya (1) Messi Copa Arayibura (2) Suarez meilleur Buteur ntiyakina Copa (3) Neymar nawe Ntiyakina Copa Kandi ubwo iyo MSN Yari yamutwaye Championa (Liga) urukweto rwa Zahabo.Nabamwe kudakina COPA Suarez Neyma. Nayitware niyanyuma kuko nyuma yiyi ntayindi azazamurana MSN Bitewe nuburyo Barca Itangiye yibikaho ibikombe SUPER CUP JEUX OLEMPIC Birerekana ITSINZI Yuyu mwaka kuba BARCA

  4. joan

    Kuya 26-08-2016 saa 01:07'

    LAMASIA ko numva ahubwo cr7 umwemera sana uragiragirango utwumve ? h ’s the one and only muri iyi generation bro .

  5. Eto’o

    Kuya 25-08-2016 saa 16:30'

    bravo kuri christiano umuhungu wange nkunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!

  6. laurent

    Kuya 25-08-2016 saa 14:48'

    ariko wowe ugaya Ronardo kweli haaaaa

  7. CLOVIS

    Kuya 25-08-2016 saa 14:06'

    Courage kuri Christiano uyu mwaka yarakoze pe.

  8. LAMASIA

    Kuya 25-08-2016 saa 12:51'

    Isyiiiiiiwe yamaze urabona ukuntu kinshyize imbere ni mugihe ariko nuwo Kugitwara Aba Baswa BALE Vs Greezman utazi gukina FINAL 2 Zose abenshya benshya gusa tuzareba iyi nshuro

  9. kaka

    Kuya 25-08-2016 saa 12:29'

    inzinz kuri c.ronaldo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru