RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo yagarutse muri Real Madrid mbere yo guhura na Man United yahozemo

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid; Cristiano Ronaldo yarangije gusanga bagenzi be mu myitozo, aho bari kwitegura umukino wa UEFA Super Cup uzabahuza na Manchester United mu cyumweru gitaha.

Cristiano Ronaldo yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu kuri Valdebebas, iya mbere muri Real Madrid kuva batwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 12, ubwo batsindaga Juventus de Turin.

Uyu mugabo w’imyaka 32, yari mu biruhuko nyuma yo kuva mu gikombe mpuzamagibane cyabereye mu Brusiya, ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye cya Portugal.


Real Madrid izakina na Manchester United yegukanye Europa League y’uyu mwaka, mu mukino uzabera muri Macedonia kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha, kuri Philip II Arena i Skopje.

Ibinyamakru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi, bivuga ko ubwo uyu mukinnyi yari yitabye ubutabera kuwa Mbere w’iki cyumweru, yabwiye umucamanza Monica Gomez Ferrer ko yifuza gusubira mu Bwongereza aho atigeze akurikiranwaho kunyereza imisoro.


Cristiano Ronaldo akurikiranyweho kunyereza agera kuri miliyoni 15 z’ama-euro mu misoro, bivugwa ko atishyuye hagati ya 2011 na 2014, ndetse bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora kujya mu Bwongereza, aho Manchester United yavuyemo mu 2009, ari yo igarukwaho mu makipe yajya gukinira.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MANU

    Kuya 7-08-2017 saa 01:58'

    Ntabwo MORINHO Yamuzana muri Man Yararangiye na Zlatani byanze gucamo nkanswe Penaldo naturekere Man U ntimukeneye Ubonshye ari NEYMAR Byibuza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru