RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo yemeje ko yabyaye impanga

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid n’iy’igihugu ya Portugal abereye kapiteni; Cristiano Ronaldo yashyize yemeza ko yabyaye abana b’impanga ku mugore bivugwa ko yatewe intanga.

Televiziyo yo muri Portugal, SIC yari yatangaje iby’ivuka ry’izo mpanga; umuhungu n’umukobwa; umwe yiswe Eva undi yitwa Mateo mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu.

Ubwo bari bamaze gusezererwa muri 1/2 cy’igikombe mpuzamigabane, batsinzwe na Chile kuri penaliti 3-0, Cristiano Ronaldo abinyujije kuri Facebook, yemeje ko yibarutse impanga.

Ronaldo yari kumwe na Portugal yasezerewe na ChileRonaldo yari kumwe na Portugal yasezerewe na Chile

Uyu mugabo w’imyaka 32, akaba ashobora kwemererwa gusiba umukino w’umwanya wa gatatu uzabahuza n’ikipe irava hagati ya Mexique n’u Budage kugira ngo ajye kureba umuryango we.

"Haba ku mutima n’umubiri, nari mu kazi k’ikipe y’igihugu, nk’uko buri gihe biba bimeze n’ubwo nari nzi ko abahungu banjye babiri bavutse."

"Ku bw’amahirwe make, ntabwo twashoboye kugera ku ntego yacu twashakaga, ariko ndizera ko tuzakomeza guha abanya-Portugal ibyishimo."

"Ndishimye cyane kuba noneho bwa nyuma mbashije kuba hamwe n’abana banje ku nshuro ya mbere."

Ronaldo ashobora kudakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatuRonaldo ashobora kudakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu

Ronaldo yari asanganywe undi mwana umwe; Cristiano Jr, w’imyaka 7, wavutse mu 2010 ku mugore bivugwa ko ari wo muri Leta ya California muri Amerika. Uyu mubyeyi bivugwa ko yishyuwe akayabo ka miliyoni 10 € kugira ngo atazigaragaza.

Bivugwa ko kandi na Georgina Rodríguez, umukobwa uri mu rukundo na Cristiano Ronaldo muri iyi minsi, atwite inda y’amezi atanu.



Cristaino Ronaldo, Georgina Rodríguez n'umuhungu wa Ronadlo; Cristiano Junior (Cristianinho) Cristaino Ronaldo, Georgina Rodríguez n’umuhungu wa Ronadlo; Cristiano Junior (Cristianinho)
Ronaldo yaba ategereje undi mwana kuri Georgina Rodríguez bivugwa ko atwite inda y'amezi 5Ronaldo yaba ategereje undi mwana kuri Georgina Rodríguez bivugwa ko atwite inda y’amezi 5

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HAKIM

    Kuya 5-07-2017 saa 20:17'

    ese sha uravuga aya yose amarushanwa ategura euro uwo muswa washyiz’imbembe yateteguwe ataratangira gukina umupira cg yabubujijwe nizi mwise ry’ubuswa?

  2. JANVIER

    Kuya 1-07-2017 saa 00:23'

    Ngo! Intego nuko yeeee? Bagirengo nawe wakinaga ubizi yuko iriya atari EURO Wahuyemo ninzazame zaba Faransa batazi control de ball Nubwo bwose umwana wabatabaye ( EDER ) Yajugunywe ese kuki mutapfuye kongera kumuha amahirwe wenda yari bwongere kugukura mugisebo Abatazi umupira wo muri Amerika yepho bawubonye ko ntaho uhuriye nibivugwa naba nyamakuru wangu na MESSI Arahoze Iyakina EURO Waribujyehe mbese sha! Ko Argentine Portugal atakandaho nikimwe na CHILI même Taille Nuko urwitwazo rwabaye abana batazi banyina naba se nuko Hisha urubwa kubana ibindi byanze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru