RUHAGOYACU.com

Danny Rose wa Tottenham mu nzira zigana muri Manchester United

Ikipe ya Tottenham ishobora kubona Danny Rose asohoka mu ikipe yabo nyuma yo kutumvikana ku kongererwa umushahara.

Uyu musore w’imyaka 26 amaze imyaka ibiri ari umwe muri ba myugariro bakomeye ku ruhande rw’ibumoso, gusa imiterere y’imishahara mu ikipe ya Tottenham yatumye atabona amafaranga ajyanye n’urwego ariho.

Danny Rose ntabwo yanyuzwe n'umushahara afataDanny Rose ntabwo yanyuzwe n’umushahara afata

Ibi, byatumye ikipe ya Manchester United itangira kumushakisha, aho yiteguye gutanga Luke Shaw utarigeze aca imbizi na Jose Mourinho kuva yaza muri iyi kipe y’amashitani atukura.

Danny Rose kuri ubu ari kugaruka mu kibuga, nyuma yo kugira imvune ikomeye yo mu ivi yatumye adakina imikino isoza shampiyona bikarangira umwanya we wigaruriwe na Ben Davies.

Kyle Walker na Eric Dier, na bo ni abandi bakinnyi babiri bashobora gusohoka mu ikipe y’imisambi kubera iki kibazo cy’imishahara kigiye gutuma bamwe mu bakinnyi ba Spurs bagana umuryango usohoka iyi kipe, dore ko umuyobozi wayo Daniel Levy adakozwa ibyo kubazamura.

Eric Dier na we akomeje gushakishwa na Manchester UnitedEric Dier na we akomeje gushakishwa na Manchester United

Amakipe abiri y’i Manchester yombi, kuri ubu aryamiye amajanja ngo asamire hejuru abakinnyi bafata icyemezo cyo gusiga iyi kipe itozwa na Mauricio Pochetino. Nyuma yaho Manchester City igeze kure ibiganiro na Mendy wa Monaco, Man United ngo ni yo ihabwa amahirwe yo kwibikaho Rose.

Jose Mourinho, yemerewe isinzi ry’amafaranga yo kuzana abakinnyi bifuza, ni nyuma yo guhesha ikipe ye itike ya Champions League y’umwaka utaha, ubwo yari amaze gutsindira Ajax muri Sweden ibitego 2-0. Aba, barimo Antoine Griezmann, Michael Keane hamwe na Eric Dier na we ukinira ikipe ya Tottenham .

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru