RUHAGOYACU.com

David Moyes yeguye mu ikipe ya Sunderland nyuma yo kuyimanura

Uwari umutoza w’ikipe ya Sunderland David Moyes yarangije gutangaza ko atazakomezanya n’iyi kipe yarangije kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka.

Ikipe y’injangwe z’umukara, yarangije shampiyona irushwa amanota 16 yose n’ikipe yanyuma mu zasigaye muri Premier League, aho yanaherukaga intsinzi ku kibuga cyayo kuri Noheri y’umwaka ushize wa 2016.

Sunderland yarangije kwerekeza mu cyiciro cya kabiriSunderland yarangije kwerekeza mu cyiciro cya kabiri

Abafana b’ikipe ya Sunderland kuva umwaka ushize bagiye bikoma Moyes bamusaba kugenda, gusa uyu wahoze atoza Everton na Man United agatangaza ko atazigera afata icyemezo kubera abafana ko we azagendera ku by’umuyobozi w’iyi kipe Ellis Short.

Uyu muyobozi w’iyi kipe, ni na we waje gutangaza amakuru yuko David Moyes yeguye nyuma y’umwaka atoza Sunderland, aho uyu muyobozi yaje kuvuga ko byababaje kuko yari umutoza ukora cyane, ndetse anongeraho ko Moyes yiyemeje kugenda nta kintu ahawe.

Umukino wanyuma Moyes yatoje Sunderland ni uwo baje gutsindwamo na Chelsea 5-1 aho yaje no kwemerera iyi kipe ko abakinnyi be bari buze kurenza umupira ku munota wa 26 kugirango Chelsea ibe yasimbuza John Terry ku mukino we wanyuma i Stamford Bridge.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru