RUHAGOYACU.com

Dembele urimo gukira vuba bidasanzwe, kugaragara kwe muri Classico kuracyashidikanywaho

Ousmane Dembele, rutahizamu mpuzamahanga w’Umufaransa ukinira FC Barcelone aracyashidikanywaho ku kugaragara mu mukino wa El Classico uzahuza ikipe ye na Real Madrid n’ubwo abaganga bari baherutse gutangaza ko arimo akira vuba ugereranyije n’igihe cyari giteganyijwe.

Ijoro ryo kuwa 23 Ukuboza uyu mwaka ni undi munsi w’amateka hagati y’amakipe ya FC Barcelona na Real Madrid izaba ikinira ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu mu mukino wa shampiyona.

Ousmane Dembele yakiniye FC Barcelona imikino itatu muri La LigaOusmane Dembele yakiniye FC Barcelona imikino itatu muri La Liga

Mu ntwaro Umutoza Ernesto Valverde yari buzitwaze ajya i Santiago Bernabeu hagombaga kuba harimo Ousmane Dembele Ikipe ya FC Barcelona yaguze Miliyoni 105 z’Amayero mu mpeshyi y’uyu mwaka imukura muri Borussia Dortmund ngo aze asimbure Neymar wari umaze kujya muri Paris Saint Germain.

Icyakora ngo uwo musore arashidikanywaho kugeza nyuma y’aho arimo akira imvune yagize mu mukino we wa kabiri yari abanje mu kibuga muri itatu ya shampiyona yakinnye, akaba yaravunitse FC Barcelona irimo ikina na Getafe kuwa 16 Nzeri.

Akimara kuvunika, Umutoza Valverde wa FC Barcelona yatangaje ko byatewe n’uburambe buke bwa Dembele, ariko biba ngombwa ko uyu mukinnyi ahita abagwa.

Dembele yavunitse mu itako, inyama yomotse ku igufaDembele yavunitse mu itako, inyama yomotse ku igufa

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo, abaganga bamubaze n’abamwitaho bari batangaje ko babona Dembele arimo akira vuba bidasanzwe ugereranyije n’igihe batekerezaga ko yazamara adakina.

Icyakora, nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo, Umutoza Valverde yagaragaje ugushidikanya ku kuzaba afite uwo mukinnyi muri El Classico, ariko na none ngo ntarakurayo amaso.

Valverde yagize ati “Biragoye kuvuga ko bidashoboka, ariko birakomeye. Yari imvune ikomeye, kandi amaze igihe kinini adakina, kandi bishobotse twamwongera ikindi cyumweru akabanza agakira neza. Ntidushobora kwihandagaza ngo tumukinishe kuko dushobora gutuma yongera kumara igihe kinini adakina.”

Yavunikiye mu mukino FC Barcelona yakinnye na GetafeYavunikiye mu mukino FC Barcelona yakinnye na Getafe

Yakomeje avuga ko ari byiza kuba Dembele arimo akora iyo bwabaga ngo agaruke mu kibuga vuba, ariko ngo nk’umutoza ni byiza kuruhura umukinnyi kuruta kumutota ngo akine imburagihe.

Imvune ya Dembele n’ubwo itabura kuba yaragize ingaruka kuri FC Barcelona, ntibibuza iyi kipe kuba ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho irusha amanota 4 Valencia iyikurikiye iyikurikiye, ikarusha amanota umunani Atletico Madrid na Real Madrid.

Iyi kipe ya Valverde kandi yamaze kubona itike ya 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League).

Ousamane Dembele ubu ari mu myitozo imufasha kugaruka mu kibugaOusamane Dembele ubu ari mu myitozo imufasha kugaruka mu kibuga

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru