RUHAGOYACU.com

Donadei wahoze atoza Rayon Sports, ari muri 4 bashaka kuyobora ruhago y’Abafaransa (FFF)

Umufaransa David Danodei wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, yatunguranye kuri uyu wa kane, agaragara ku rutonde rw’abantu 4 bashaka kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa.

Uyu mugabo waciye mu Rwanda mu mwaka wa 2015, akahava ashwanye bikomeye n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, atukana bikomeye ko batazi ruhago, anakoresha invugo ziremereye, arifuza kuba yasimbura Noël Le Graët.

Donadei wahoze atoza Rayon Sports, arifuzakuyobora ruhago y'AbafaransaDonadei wahoze atoza Rayon Sports, arifuzakuyobora ruhago y’Abafaransa

Ibitangazamakuru byinshi byo mu Bufaransa, byagiye byandika iyi nkuru,, bigaragara nk’ibitazi cyane uyu mugabo David Donadei, kuri ubu uri gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’ikirwa cya Timor muri Indonesia.

Uru rutonde rw’abagabo 4, ruriho Noël Le Graët usanzwe ayobora iri shyirahamwe rya ruhago ry’abafaransa, kuva muri 2011, Jacques Rousselot uyobora AS Nancy, Eric Thomas uyobora ishyirahamwe ry’abakina ruhago batarabigize umwuga mu Bufaransa, na David Donadei, uri ku rutonde rwa bamwe mu bahoze bakina ruhago.

Noël Le Graët uri kumwe na Didier Deschamps, afite amahirwe yo gukomeza kuyobora FFFNoël Le Graët uri kumwe na Didier Deschamps, afite amahirwe yo gukomeza kuyobora FFF

Uwiyamamaza wese, akaba ahita anatanga urutonde rw’abo bakorana aramutse abashije gutsinda amatora.

Le Graet arahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora FFF, mu gihe uwo bahanganye bikomeye ari Rousselot, uyobora ikipe ya Nancy, naho Danadei nta mahirwe ahabwa.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. JJJJ

    Kuya 23-02-2017 saa 12:13'

    Bad boy kweri!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru