RUHAGOYACU.com

Eden Hazard ashobora kudakina mu ntangiriro z’umwaka utaha w’imikino

Umukinnyi wo mu kibuga hagati, unasatira izamu mu ikipe ya Chelsea; Eden Hazard, ashobora kudakina imikino ibanza mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo kuvunika, akabagwa kuri uyu wa Mbere.

Eden Hazard wavunikiye mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, i Tubize kuri iki cyumweru, yagarutse i Londres, aho yabazwe ku kirenge.

Eden Hazard yavunikiye mu ikipe y'igihugu y'u Bubiligi kuri iki CyumweruEden Hazard yavunikiye mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kuri iki Cyumweru

Uyu mukinnyi akaba yahise akurwa ku rutonde rw’abo Ububiligi buzifashisha mu mukino wa gicuti barakina na Repubulika ya Czech ndetse n’umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 bazahuramo na Estonia kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena.

Kris Van Crombrugge, umuganga w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi yatangaje ko imvune ya Eden Hazard ishobora kuba ikomeye kurusha uko babikeka kuko bishobora gufata mu mezi atatu kugira ngo uyu mukinnyi amere neza, ndetse ibi byatuma asiba imikino ibanza y’umwaka utaha w’imikino.

Eden Hazard wabazwe kuri uyu wa Mbere, ashobora kumara amezi 3 hanze Eden Hazard wabazwe kuri uyu wa Mbere, ashobora kumara amezi 3 hanze

Ububiligi kuri ubu buri ku isonga mu itsinda ryabo ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018, amanota abiri imbere y’Ubugereki, buzakina imikino ibiri itaha budafite uyu mukinnyi wabo ngenderwaho.

Eden Hazard bivugwa ko yifuzwa na Real Madrid, na we yatangaje ko yabyigaho igihe iyi kipe yaba igaragje ko imukeneye muri iyi mpeshyi kuko yifuza kwegukana ibikombe nk’uko na Chelsea ibyifuza.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Willy

    Kuya 7-06-2017 saa 18:36'

    Nye ndabona barondor yuyu mwaka hazaba harimo iminduka byibuze yagakwiye kuba 1 chirsitiano ronaldo 2 bufone 3 atonio girizima umutoza wumwaka zidane umukinyi ukiri muto mbape ikipe yumwaka repuzig yo mubudage sawa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru