RUHAGOYACU.com

Eden Hazard yahigitse abandi, aba umukinnyi w’umwaka mu Bubiligi

Umukinnyi w’ikipe ya Chelsea; Eden Hazard ni we waraye utowe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2017 mu gihugu cy’Ububiligi, igihembo yegukanye atsinze Kevin De Bryune ukinira Manchester City ndetse na Romelu Lukaku ukinira Manchester United.

Nubwo Kevin De Bryune ari we wayoboye umwaka mwiza Manchester City yagize, atsinda ibitego bitandatu akanatanga imipira icyenda yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be mu mikino 21, ntibyabujije abafana b’Ububiligi kwihitiramo Eden Hazard ko ari we wabafashije cyane ku rwego mpuzamahanga, cyane mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Eden Hazard ni we wabaye umukinnyi w'umwaka mu BubiligiEden Hazard ni we wabaye umukinnyi w’umwaka mu Bubiligi

Eden Hazard wakinnye imikino itanu mu ikipe y’igihugu mu mwaka ushize wa 2017, yabaye uwa mbere n’amajwi 10,280 aza imbere ya Kevin De Bryune wakinnye imikino umunani ndetse we akaba yagize amajwi 4,710.

Muri iyi mikino itanu Hazard yakinnye, yatsinzemo ibitego bitatu, anatanga ndi mipira ibiri yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Romelu Lukaku wakiniye amakipe ya Everton na Manchester United mu mwaka ushize, we yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 3,223.

Kevin De Bryune yaje inyuma ya Eden HazardKevin De Bryune yaje inyuma ya Eden Hazard
Romelu Lukaku yabaye umukinnyi wa gatatu mu BubiligiRomelu Lukaku yabaye umukinnyi wa gatatu mu Bubiligi

Abandi bakinnyi bari batangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi ku rutonde rw’abahanira igihembo cy’umwaka ni: Michy Batshuayi, Christian Benteke, Yannick Carrasco, Nacer Chadli, Thibaut Courtois, Marouane Fellaini, Thorgan Hazard, Dries Merten, Thomas Meunier, Youri Tielemans na Jan Vertonghen.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fisto fisi emmy

    Kuya 3-01-2018 saa 10:42'

    mutubwire abakinnyi united ishaka kugura


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru