RUHAGOYACU.com

EFL Cup: Chelsea yasezerewe, Man United ikuramo Manchester City. Uko amakipe azahura muri 1/4

Imikino ya 1/8 yaraye ibaye muri EFL Cup mu Bwongereza, yasize amakipe ya Chelsea na Manchester City asezerewe mu gihe kandi hanabaye tombola y’uko amakipe yabashije gukomeza azahura muri 1/4.

Mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa Gatatu, Manchester United yasezereye Manchester City ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Juan Mata ku munota wa 54 w’umukino.

Manchester City n’umutoza wabo, Pep Guadiola bakaba bamaze imikino itandatu yikurikiranya nta ntsinzi.

Indi kipe yaraye isezerewe, ni Chelsea yari yagiye ku kibuga cya West Ham United, aho yatsindiwe ibitego 2-1.

Cheikhou Kouyate na Edimilson Fernandes batsindiye West Ham United mu gihe igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Chelsea, cyabonetse mu minota y’inyongera, gitsinzwe na Gary Cahill.

Uko amakipe azahura muri 1/4 nyuma ya Tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu:

  • Liverpool vs Leeds United
  • Manchester United vs West Ham United
  • Hull City vs Newcastle United
  • Arsenal vs Southampton

Iyi mikino izaba hagati ya tariki ya 28 na 30 z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, aho amakipe azabasha gukomeza azakina 1/2.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru