RUHAGOYACU.com

Ernesto Valverde yagizwe umutoza mushya wa FC Barcelone

Izina ry’umusimbura wa Luis Enrique muri FC Barcelone ryarangije kujya hanze, aho nk’uko byari byitezwe, Ernesto Valverde yamaze kwemezwa nk’umutoza mushya w’iyi kipe y’i Catalougna.

Ernesto Valverde wari umaze imyaka ine atoza Atletico Bilbao, yari yashoboye kurangiza ku mwanya wa karindwi ari kumwe n’iyi kipe aho kuri uyu wa mbere yaje kugirirwa icyizere n’ubuyobozi bw’iyi kipe ya Blagrana ngo aze gusimbura Enrique wasezeye ubwo uyu mwaka wa shampiyona waganaga ku musozo.

Aganira n’itangazamakuru, Perezida wa FC Barcelone Josep Maria Bartomeu yavuze ko biteze byinshi kuri Ernesto Valverde. Yagize ati:

Yujuje ibisabwa, afite ubumenyi kandi amenyereye amarushanwa. Azi kuzamura abana kandi uzi umukino wa Barcelone. Ni umukozi ukomeye kandi wemera ikoranabuhanga mu myitozo no mu gutegura imikino”.

Biteganyijwe ko Ernesto Valverde azerekwa itangazamakuru n’abafana kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kamena 2017.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru