RUHAGOYACU.com

Everton yirukanye Koeman nyuma yo kunyagirwa na Arsenal

Ikipe ya Everton yo mu Bwongereza yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo; umuholandi Ronald Koeman wari umaze amezi 16 ayitoza.

Ronald Koeman yirukanywe n’iyi kipe yatangiye gutoza mu mwaka ushize w’imikino nyuma y’amasaha make atsinzwe na Arsenal ibitego 5-2 ku munsi wa cyenda wa Premier League.

Ronald Koeman yirukanwe nyuma y'amasaha make batsinzwe na Arsenal 5-2 mu rugoRonald Koeman yirukanwe nyuma y’amasaha make batsinzwe na Arsenal 5-2 mu rugo

Uyu mutoza w’umuholandi yageze muri Everton aje gusimbura Roberto Martinez wari uyimazemo imyaka itatu, akaza kujya gutoza ikipe y’ighugu y’u Bubiligi.

Komean w’imyaka 54 asize Everton ku mwanya wa 18 aho mu mikino icyenda ya shampiyona bakinnye batsinze ibiri gusa mu gihe muri Europa League bataratsinda na rimwe mu mikino itatu ndetse baheruka gutsindirwa mu rugo na Lyon ibitego 2-1 kuwa Kane w’icyumweru gishize.

Everton yatakaje asaga miliyoni 135 z'ama-pound igura abakinnyi bakomeye ariko imaze gutsinda imikino 2 gusaEverton yatakaje asaga miliyoni 135 z’ama-pound igura abakinnyi bakomeye ariko imaze gutsinda imikino 2 gusa

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru