RUHAGOYACU.com

FA Cup: Tombola isize amakipe amenye ayo bazahura muri 1/4

Nyuma y’imikino ya 1/8 yabaye mu irushanwa rya FA Cup mu Bwongereza, mu mpera z’iki cyumweru, Tombola yabaye kuri iki cyumweru isize Chelsea izakira Manchester United ifite igikombe giheruika mu mikino ya 1/4.

Manchester United yageze muri 1/4 itsinze Blackburn Rovers ibitego 2-1 kuri iki Cyumweru mu gihe Chelsea yaraye itsinze Wolverhampton ibitego 2-0.

Imikino yose yabaye kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, yasize amakipe 6 azakina 1/4 amenyekane, ukuyemo umukino wahuje Huddersfield yanganyije na Manchester City 0-0, bakazasubiramo umukino tariki ya 28 uku kwezi niba nta gihundutse mu gihe Sutton yakira Arsenal kuri uyu wa Mbere.

Lincoln City yo mu cyiciro cya gatanu, yakuyeho amateka yari amaze imyaka hafi 103 nta kipe yo muri iki cyiciro igera muri 1/4 cya FA Cup.

Uko tombola yagenze:

  • Chelsea v Manchester United
  • Middlesbrough v Huddersfield/Manchester City
  • Tottenham v Millwall
  • Sutton/Arsenal v Lincoln

Iyi mikino izaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 13 z’ukwezi gutaha kwa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru