RUHAGOYACU.com

FC Barcelone ishobora kwikura muri shampiyona ya Espagne

Ikipe ya FC Barcelone n’abanyamuryango bayo bafite guhitamo shampiyona bazajya gukiniramo mu gihe Catalonia izaba ibonye ubwigenge busesuye nk’uko byatangajwe na perezida w’iyi kie; Josep Maria Bartomeu kuri uyu wa Mbere.

Barcelone yakinnye umukino wa shampiyona uheruka, hamwe na Las Palmas ku Cyumweru, nta mufana n’umwe uri ku kibuga, aho babujijwe kwinjira kubera umutekano.

Barcelone yakinnye nta mufana uri ku kibuga ku CyumweruBarcelone yakinnye nta mufana uri ku kibuga ku Cyumweru

Abantu benshi muri iyi ntara ya Catalonia bigaragambije barwanya Espagne ko ibabuze kubona ubwigenge, aho mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi b’iyi ntara batangaje ko 90% by’abatoye bashyigikiye kwiyomora kuri Espagne, gusa amatora yitabiriwe ku kigero cya 42% gusa. Abatoye bose hamwe bangana na miliyoni 2.26. Muri bo miliyoni 2.02 batoye “Yego” naho 176 000 batora “Oya”

Barcelone ibarizwa muri aka gace, yari yanze gukina na Las Palmas kuri uyu munsi, ibwirwa ko iza guhanisha guterwa mpaga, ikanakurwaho andi manota atatu, bituma ikina uyu mukino, inawutsinda ku bitego 3-0 birimo ibitego bibiri bya Lionel Messi.

Abarenga 840 bakomerekeye mu mvururu zabaye kuri uyu munsi w’amatora.

Abarenga 840 bakomerekeye mu mvururu zabaye kuri uyu munsi wa referandumAbarenga 840 bakomerekeye mu mvururu zabaye kuri uyu munsi wa referandum

" Mu gihe haba habonetse ubwigenge, ikipe n’abanyamuryango bagomba guhitamo shampiyona twakiniramo."

"Turi mu bihe bidukomereye kandi bijyanye n’ibyaba byose mu bihe biri imbere tuzabifataho umwanzuro tudahubutse."- Josep Bartomeu uyobora Barcelone atangariza abanyamakuru nyuma y’inama y’ubuyobozi kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri wa siporo muri iyi ntara ya Catalonia; Gerard Figueras mu cyumweru gishize yatangaje ko FC Barcelone izaba ishobora gukinira mu yindi shampiyona itari iya Espagne (La Liga) igihe babona ubwigenge bakiyomora kuri Espagne.

Andi makipe yo muri Catalonia ashobora kuva muri La Liga ni Espagnol na Girona, aho yose yahitamo niba ajya gukina mu zindi shampiyona nko mu Butaliyani, Ubufaransa cyangwa Premier League y’u Bwongereza.

Ubwo bari mu myitozo y’ikipe y’gihugu kuri uyu wa Mbere, myugariro wa FC Barcelone Gerard Pique ukomoka i Catalonia ndetse ushyigikiye byeruye ko iyi ntara yiyomora kuri Espagne yavugirijwe induru n’abafana b’abanya-Espagne.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru