RUHAGOYACU.com

FC Barcelone mu bibazo bikomeye mbere yo kwishyura Real Madrid

Ikipe ya FC Barcelone ifite ihurizo rikomeye ryo kwishyura Real Madrid ibitego 3-1 yatsindiwe iwayo mu mukino ubanza wa Super Cup yo mu gihugu cya Espagne.

Iyi kipe yakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura uyu mukino idafite umwe mu bakinnyi bayobakomeye; Andrés Iniesta wavunikiye mu mukino ubanza, agasimburwa ku munota wa 68 w’umukino.

Uyu mukinnyi utakoranye n’abandi imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, ntabwo agaragara muri uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa Gatatu, aho byitezwe ko umwanya we ufatwa na Sergi Roberto n’ubundi wamusimbuye ku Cyumweru.

Iniesta ntabwo akina umukino wo kwishyuraIniesta ntabwo akina umukino wo kwishyura
Barcelone yakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri idafite IniestaBarcelone yakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri idafite Iniesta

Ku ruhande rwa Real Madrid, iraza gukina uyu mukino idafite rutahizamu wayo; Cristiano Ronaldo wamaze guhagarikwa imikino itanu nyuma yo kubona ikarita itukura mu mukino ubanza, akaza no gusunika umusifuzi Ricardo de Burgos Bengoetxea.

Zinedine Zidane utoza Real Madrid yavuze ko ibihano byahawe Ronaldo harimo kurengerera cyane.

Ronaldo aratangira ibihano byo gusiba imikino 5 kuri uyu wa 3Ronaldo aratangira ibihano byo gusiba imikino 5 kuri uyu wa 3

Amakuru meza kuri Real Madrid, baraza kuba bagaruye kizigenza wabo mu kibuga hagati; Luka Modric wasibye umukino ubanza nyuma yo kubona amarita atamwemerera kuwukina mu 2014.

Modric byitezwe ko aza gusimbura Matteo Kovacic wari wasigaranye umwanya we ku Cyumweru mu gihe ku ikipe ibanza mu kibuga ishobora kudahinduka dore ko na Cristiano Ronaldo yari yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino ubanza.

Abakinnyi FC Barcelone ijyana gukina na Real Madrid: Ter Stegen, Cillessen, Semedo, Piqué, Rakitic, Busquets, Denis, Luis Suárez, Messi, Mascherano, Deulofeu, Alcácer, Alba, Digne, Sergi Roberto, André Gomes, Aleix Vidal, Umtiti, Aleñá.

Abashobora kubanzamo ku mpande zombi:

Real Madrid: Navas; Carvajal, Varane, Ramos, Marcelo; Casemiro, Kroos, Modric, Isco; Benzema, Bale.

Barcelona: Ter Stegen; Vidal, Pique, Umtiti, Alba, Busquets, Rakitic, Roberto, Denis Suarez, Luis Suarez, Messi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru