RUHAGOYACU.com

FC Barcelone yatewe utwatsi; Neymar ntazakina El Clasico!

Ubujurire bw’ikipe ya FC Barcelone bwo kuba Neymar yakurirwaho ibihano by’imikino ibiri muri shampiyona ya Espagne, bwaraye butewe utwatsi na komite itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu, bituma Neymar atazakina umukino uzabahuza na Real Madrid ku Cyumweru.

Akanama k’iri shyirahamwe rya ruhago kakiriye ubujurire bwa FC Barcelone kavuga ko kadashobora kugabanya ibihano by’imikino ibiri yahawe Neymar ubwo yabwiraga nabi umusifuzi ku mukino batsinzwemo na Malaga 2-0 mu byumweru bibiri bishize, tariki ya 8 Mata uyu mwaka.

Ibihano by’imikino ibiri, bikaba byari inyongera ku mukino umwe uyu mukinnyi yagombaga gusiba nyuma yo guhabwa ikarita itukura bakina na Malaga mu gihe yasibye umukino batsinzemo Real Sociedad kuwa Gatandatu ushize, ibitego 3-2.

Amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino ubanzaAmakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino ubanza

Uretse El Clasico izabahuza na Real Madrid ku Cyumweru, uyu musore w’umunya-Brazil azasiba n’umukino wa shampiyona uzabahuza na Osasuna tariki ya 26 Mata 2017.

Byitezwe ko FC Barcelone ishobora gukomereza ubujurire bwayo mu rukiko rwa siporo muri Espagne, mu gihe iyi kipe ikomeje kurushwa amanota atatu na Real Madrid ya mbere, habura imikino itandatu ngo shampiyona igere ku musozo.

Real Madrid yo, ikaba yamaze kugarura Gareth Bale mu myitozo mbere yo kwakira uyu mukino ku Cyumweru saa 20:40.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Phiremo

    Kuya 22-04-2017 saa 12:38'

    rear tuzayimywa.

  2. Fanny

    Kuya 21-04-2017 saa 11:06'

    Real Madrid oyeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru